skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kugira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, yongeye kugirira Dr Edouard Ngirente icyizere cyo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda ni ryo ribyemeza.

Dr Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2015.

Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Perezida wa Repubulika agomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze iminsi 15 arahiye, hanyuma bombi bagafatanya gushyiraho abandi ba Minisitiri bagize Guverinoma nyuma y’indi minsi nka yo.

Dr Edouard Ngirente yongeye kugirirwa icyizere mu gihe Guverinoma ye yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano.

Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije nayo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente.

Perezida Paul Kagame yongeye kumugirira icyizere mu gihe ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gakenke akomokamo yari yasabye abagatuye kuzabashyigikira bombi mu matora, kugira ngo bakomeze gufatanya kwihutisha kugeza ku baturage ibibagenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa