skol
fortebet

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashimye Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo by’ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, Mukantaganzwa Domitilla yashimye ko Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishatsemo ibisubizo mu gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside mu Rwanda no mu mahanga.

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, i Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko n’inshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu butumwa yabahaye, Mukantaganzwa yashimye ko u Rwanda rwiyemeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bifasha mu guhangana n’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yoretse u Rwanda.

Yagarutse ku gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kurinda Abatutsi bari bawuhungiyeho kuri ETO Kicukiro, ingabo z’Ababiligi zikabasigira, Interahamwe n’abasirikare bari muri EX-FAR, baje kwicira abarenga 3000 i Nyanza ya Kicukiro.

Ati: “Kubibuka bitwibutsa umuhigo wo kutabisubiramo ukundi”.

Yibukije Abanyarwanda ko nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo birimo gutanga ubutabera ku bantu bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Yagize ati: “Nubwo tuzahora twibuka ibi bihe bigoye twanyuzemo, tujye tunibuka, ko twishatsemo ibisubizo maze tukiyubakira Igihugu twishimiye, tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Yunzemo ati: “Mu bisubizo twishatsemo harimo icy’ubutabera bw’ibyaha bya Jenoside, Abanyarwanda tugira uruhare mu Nkiko Gacaca, twishakamo imbagara zo kujya gutanga ubuhamya mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha. Twishatsemo n’imbaraga zo kujya gushinja no gutanga ubuhamya ku baburanishwa n’ibihugu bahungiyemo.”

Yakomeje avuga ko gutanga no kubona ubutabera ku barokotse ari uburenganzira bwabo kandi ko bituma abazize Jenoside basubizwa agaciro no gusohoza inshingano Abanyarwanda bafite ku gihugu n’ababakomokaho.

Yakomeje agaragaza ko nubwo u Rwanda rwafashe ingamba ko Jenoside itazasubira ukundi ariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari ingengabitekerezo yayo ikomeje kuhagaragara cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikwirakwizwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside iherekejwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi kandi bikorwa Umuryango Mpuzamahanga urebera, nkuko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yahoo.”

Yakomeje avuga ako aho kugira ngo uwo Muryango Mpuzamahanga ugire icyo ukora ngo ibyo bikorwa bibi bihagarare, ahubwo ukomeje gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare no kurufatira ibihano bidafite ishingiro.

Karasira Venuste w’imyaka 73, umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro. Mu buhamya bwe, yavuze ko kuva mu 1990, we n’abagize umuryango we batararaga mu byumba bari basanzwe bararamo kubera ko iyo byageraga nijoro baterwaga amagerenade.

Ati: “Ariko umugore wanjye akaryama kare kugeza saa sita cyangwa saa Saba z’ijoro nkajya kuryama akaza kunsimbura cyangwa naba ntananiwe ngakomeza nkamureka akaryama.”

Yasobanuye inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo nyuma yo gusigwa n’ingabo z’Ababiligi aho bagejejwe i Nyanza bakaraswa amasasu menshi we n’abandi bake baza kurokorwa n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.

Mu gikorwa cyo kwibuka i Nyanza ya Kicukiro hacanwe urumuri rw’icyizere, hakaba hanabanje gukorwa urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bakoze bava kuri ETO Kicukiro berekezwa ku musozi wa Nyanza aho biciwe urw’agashinyaguro.

Ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hashyinguwe imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 105 barimo abagera ku 3 000 biciwe ku musozi wa Nyanza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa