
perezida wa IBUKA Dr.Gakwenzire Philbert yashimiye ubutwari inkotanyi zagize mu guhagarika Jenoside ndetse akanazishimira ko na nyuma yayo leta y’u Rwanda itahwemye kwita ku barokotse ikabasubizamo icyizere cyo kubaho.
Ibi yabigarutseho ubwoyagezaga ubutumwa ku bitabiriye umugoroba w’ikiriyo wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 mata 2025 ukaba wabereye muri BK Arena,akaba ari umugoroba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka[walk to remember] rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.
Dr.Gakwenzire ,Yashimye mbere na mbere ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyizeho gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Yagize ati” kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa kidufasha guha icyubahiro abatutsi barenga miliyoni bishwe ndetse no kuzirikana ubuzima bwabo ndetse tukanibukiranya inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi no kugaya buri wese wagize uruhare muriyo duhereye ku bayobozi batigeze bitandukanya n’ingoma z’abakoloni”.
Gakwenzire yashimiye by’umwihariko inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi,avuga abarokotse bashima uutwari bw’inkotanyi
Yagize ati”Turashima ubuhanga inkotanyi zagize zigahagarika Jenoside ,tukaba kandi dushima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite muriiyi myaka 31 ishize none tukaba turi igihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga,abarokotse Jenoside kandi turashima ubufasha twahawe kugirango dushobore kubaho ubuzima bwa nyuma y’urupfu”.
Yasoje asaba ko abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bajya bahanwa by’intangarugero kugirango bibere n’abandi isomo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *