skol
fortebet

Perezida wa Mozambique yagiranye ibiganiro na Mondlane wamaganye intsinzi ye

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique yahuye n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Venâncio António Bila Mondlane, baganira ku bwiyunge, amahoro ndetse n’umutekano.

Sponsored Ad

Mondlane ari mu bakandida bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Ukwakira 2024. Yamaganye intsinzi ya Chapo, ategura imyigaragambyo ikomeye yapfiriyemo abaturage barenga 100, yasabaga ko amatora asubirwamo.

Filipe Nyusi wayoboraga iki gihugu, yatumiye abakandida bose bahataniye kumusimbura kugira ngo biyunge, ariko Mondlane yarabyanze, agaragaza ko yabyitabira mu gihe abafunzwe bakurikiranyweho gukorera urugomo mu myigaragambyo babanje gufungurwa.

Nyuma yo guhura na Mondlane, Perezida Chapo yagize ati “Amahoro, ubwiyunge n’imbabazi, kubana ndetse n’ubuvandimwe ni ingenzi cyane ku Banya-Mozambique. Ni yo mpamvu intego yacu ari ibiganiro bigamije kugera ku mahoro n’ubwiyunge no kubisigasira kubera ko, nk’uko mubizi, iterambere riboneka iyo hari amahoro n’umutekano kandi twagera ku mahoro tuvuganye n’abo mu byiciro byose.”

Mondlane yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Perezida Chapo cyari cyiza kandi ko gishobora gutanga umusaruro, gusa ngo hari ibyo bombi batumvikanyeho birimo igihe Leta izafungurira abantu bafunzwe bazira gukorera urugomo mu myigaragambyo yamaganye ibyavuye mu matora.

Ati “Mpangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’abantu bafunzwe. Dukeneye kugira icyerekezo gisobanutse, gifite igihe ntarengwa, cy’uburyo tuzakemura iki kibazo.”

Uyu munyapolitiki yatangaje ko yaganiriye na Perezida Chapo ku ngingo esheshatu, ateguza ko ibiganiro n’Abanya-Mozambique bizakomeza hagamijwe guteza imbere igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa