Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko hakiri imbogamizi zikomeye zijyanye n’amikoro amakipe akura ku mikino yakirira muri Stade Amahoro. Yavuze ko ku mukino Rayon Sports yakinnye na APR FC, amafaranga yinjijwe n’amatike yageze kuri miliyoni 107 Frw, ariko arenga miliyoni 50 Frw yahawe ikigo QA gicunga iyi stade.
Yabitangaje mu Nteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa 31 Gicurasi 2026.
Mu rwego rwo kuganira ku mikoreshereze y’umutungo wa FERWAFA mu mwaka wa 2025, hagaragajwe ko amafaranga yinjijwe avuye ku matike y’imikino yazamutse ava kuri miliyoni 62,8 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni 136,8 Frw mu 2025.
Murenzi yavuze ko aya mafaranga yakomeza kwiyongera kurushaho haramutse habayeho uburyo bwumvikanyweho bwo kugabana neza amafaranga yinjizwa ku bibuga. Yatanze urugero rw’umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku munsi wa 29 wa BK Pro League.
Yasobanuye ko bahisemo kwakirira uwo mukino muri Stade Amahoro bizeye ko uzabinjiriza amafaranga menshi kurusha ayo basanzwe babona muri Kigali Pelé Stadium. Icyakora, nubwo binjije miliyoni 107 Frw, amafaranga menshi yagiye mu bikorwa byo gucunga stade.
Yagize ati, nubwo Stade Amahoro yakira abafana bagera ku bihumbi 40, amafaranga ikipe isigara ifite nyuma yo kwishyura ibikenerwa aba ari make ugereranyije n’ayo yabona yakiniye muri Kigali Pelé Stadium yakira abafana bagera ku 7,000. Mu mibare yabo, iyo uwo mukino uba wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, bari kwinjiza hafi miliyoni 67 Frw, mu gihe muri Stade Amahoro basigaranye hafi miliyoni 52 Frw.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko iri kibazo ridashobora gukemurwa n’ishyirahamwe ryonyine kuko imicungire ya Stade Amahoro iri mu maboko y’uwahawe isoko na Minisiteri ya Siporo. Gusa yijeje ko FERWAFA izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke igisubizo, cyane ko na yo ihura n’igihombo iyo ihakiniye imikino y’Ikipe y’Igihugu cyangwa amarushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hanagarutswe ku bibazo byabaye mu igurishwa ry’amatike, bivugwa ko byagize ingaruka mbi ku musaruro Rayon Sports yari yiteze kuri uwo mukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *