Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere iyi kipe izaba nta kibazo cy’amikoro ihura nacyo nkuko byahoze mu myaka ishize.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu aho yagarutse kuri byinshi birimo aho bageze bubaka Rayon Sports igiye gutangira imyiteguro ya CECAFA Kagame Cup iri mu kwezi gutaha.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah bukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bwubake iyi kipe ibe iy’igihe kirambye ari nako benshi bakomeza kwibaza niba iyi kipe itazatora ubuyobozi bushya.
Murenzi Abdallah yatangaje ko bamaze gutegura amategeko yoherejwe kubabishinzwe, ubu igisigaye ari ukuyemeza hagatorwa umuyobozi mushya. Mu kwezi gutaha nibwo biteganyijwe ko manda y’andi mezi atatu bongerewe na RGB nk’ubuyobozi bw’inzibacyuho, azaba arangiye ari nabwo hazatorwa undi muyobozi mushya.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru uyu muyobozi wa Rayon Sports yashyize kandi umucyo ku byibazwa na benshi niba iyi kipe izaba nta kibazo cy’amikora izagira muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gusinyana n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi bivugwa ko batanze amafaranga atari macye.
Yagize ati: “Dushobora kugorwa n’uyu mwaka cyangwa ukurikiye, ariko uwa gatatu Rayon Sports izaba ari ikipe yifite ibindi bikaza ari inyongera kuko amasezerano turimo gusinya n’ay’igihe kirekire ku buryo mpamya neza ko ibibazo bya hato na hato by’amikoro turi kubisezera.”
Kugeza ubu mu kubaka Rayon Sports izakoreshwa umwaka utaha w’imikino, bigeze ku kigero cya 80% aho ubuyobozi bwemeza ko habura nibuga abakinnyi batarenze batatu gusa barimo umuzamu, umukinnyi wo hagati ndetse na rutahizamu mwiza.
Iyi kipe ikomeje ibiganiro na Kwizera Olivier kugira ngo barebe niba yakongera amasezerano nubwo bikomeje kugorana kubera ingano y’amafaranga arimo kwifuza. Bivugwa ko Olivier yifuza amafaranga atari munsi ya Miliyoni 40 mu mwaka umwe gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *