skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda iracyashakisha uwavuze ko Dr Frank akwiye kuba Perezida w’Ingagi

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse ni nawe ufite mu nshingano urwego rwa Polisi, Johnston Busingye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushakisha umugore wandikiye Dr Frank Habineza amubwira ko akwiye kuba Perezida w’Ingagi.
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Frank Habineza, mu minsi ishize yohererejwe ubutumwa ku rukuta rwa Facebook n’umugore wavugaga ko akwiye kuyobora Ingagi.
Habineza yahise agaragaza uburakari bukomeye ndetse (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse ni nawe ufite mu nshingano urwego rwa Polisi, Johnston Busingye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushakisha umugore wandikiye Dr Frank Habineza amubwira ko akwiye kuba Perezida w’Ingagi.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Frank Habineza, mu minsi ishize yohererejwe ubutumwa ku rukuta rwa Facebook n’umugore wavugaga ko akwiye kuyobora Ingagi.

Habineza yahise agaragaza uburakari bukomeye ndetse anavuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gukurikirana uyu muntu wasakaje ubutumwa bw’amacakubiri.Chantal niwe wanditse ubu butumwa ati "Njyewe rwose namufata akaba President ya za Gorilla zacu zo muri Pariki. Erega nazo zikeneye nkuriya.”

Minisitiri Busingye yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ubu iperereza rikomeje, ndetse ibimenyetso by’ibanze byerekana ko uwanditse ubwo butumwa yabikoze atari ku butaka bw’u Rwanda n’ubwo igihugu aherereyemo kitaratangazwa.

Yagize ati “Twasabye polisi ngo itumenyere aho buriya butumwa bwaturutse, ngira ngo ni hanze y’u Rwanda ku mugabane w’u Burayi. Ariko no hanze y’u Rwanda dufiteyo abantu mu mikoranire y’inzego, ariko baraza gukomeza gushakishe.”

Dr.Habineza yashyizwe ku rutonde ntakuka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yatanzwe n’ishyaka Democratic Green Party. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC yamaze kumwemeza nk’umwe mu bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, avuga ko bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ‘gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Birabujijwe kandi gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda.

Busingye yavuze Polisi ikomeje gushakisha uwatutse Perezida Frank Habineza

Indi nkuru bifitanye isano :http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-frank-habineza-yasabye-leta-y-u-rwanda-gukurikirana-uwavuze-ko-akwiye-kuba

Ibitekerezo

  • Ariko na police y’u Rwanda yaragowe koko!!! Ubu kweli biriya bitwaye iki Frank? Hari abantu bakunda kugira ibintu birebire. Frank agomba kumenya ko as a public figure azavugwaho byinshi, ibimushimisha n’ibitamushimisha. Jyewe ndi we biriya nabisuzugura cyane nkikorera campaign nkareba ko nazabona nibura intebe imwe mu nteko nshingamategeko.

    Rwose Fiston fils nshigikiye igitekerzo cyawe. nanjye ndi Frank biriya nabisuzugura ahubwo bikantera ishema ryo gukora cyane uriya muntu ashaka kuguca integer. reba ko wenda president yaguha umwanya wenda ukaba minister. wowe reba imbere ibindi byime amaso.

    courage

    Ariko nkubu Frank aba yigira ibiki koko???ubu se ko njya mbona abandika amagambo asebya abagize governoment kandi bakomeye kdi ntibabyiteho bagakomeza imirimo yabo,uyu baramububwira akajambo kamwe agata umutwe ubu se nahura nikireze kiriya azakihanganira??kumuntu nkuriya uhatanira kuba president agomba kugira imbaraga zo guhangana nibishaka kumuca intege ibyo aribyo byose!

    He has right to express his or her opinion i don’t see the problem of saying so , is he is not qualified to be a president he must focus on his goal and destiny that he want to take us but not turn around on useless sounds around us we are being traumatized in our everyday life this not true .

    Baca umugani mu kinyarwanda nako mu cyongereza ngo "When you want to be at the top, you become a topic".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa