Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba gutabara abahuye n’impanuka aho kwihutira kwiba ibintu biba biri mu modoka zakoze impanuka. Yagaragaje ko hari ahantu henshi usanga bamwe mu baturage, aho gufasha abakomeretse, bahugira mu gusahura imizigo iba itwawe n’izo modoka.
Ibi bikunze kugaragara cyane ku makamyo atwara imizigo nk’ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibindi bicuruzwa bifite agaciro. Iyo akoze impanuka, hari abahitamo kwiba ibyo yari itwaye aho gutanga ubutabazi ku bahuye n’iyo mpanuka.
Iyi mpuruza ije nyuma y’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa SINO TRUCK yari itwaye imifuka 700 ya sima ivuye mu Ntara y’Amajyaruguru yerekeza i Kigali. Igeze mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove, Umudugudu wa Rutagara I, umushoferi yabuze uko ayigenzura irenga umuhanda. Yakomerekeye muri iyo mpanuka ajyanwa kwa muganga muri CHUK kugira ngo avurwe.
Nyuma y’iyo mpanuka, bamwe mu baturage bageze aho yabereye bagaragaje imyitwarire mibi batangira kwiba imifuka ya sima, ndetse hari n’abahise batangira kuyigurisha.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara, yita ku wakomeretse ndetse inatangira gushakisha ababigizemo uruhare. Yatangaje ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima yari yibwe, naho abantu 10 bakekwaho ubwo bujura bakaba bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya. Yongeyeho ko iperereza rigikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bose babigizemo uruhare, ndetse dosiye z’abafashwe zikazashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Polisi yasabye abaturage kureka ingeso yo kwiba abantu bagize ibyago, ishimangira ko ibyo bikorwa bidahuje n’indangagaciro z’Umunyarwanda kandi ko binyuranyije n’amategeko. Yanabibukije gukomeza umuco wo gutabara no gufasha umuntu wese uri mu kaga.
Yanihanangirije kandi abantu batega amakamyo atwaye imizigo, cyane cyane mu mihanda izanamuka, bakayakururamo imifuka cyangwa ibindi bicuruzwa bagamije kubyiba. Polisi yavuze ko aho ibyo bikorwa bibera n’ababikora bazwi, kandi ko bazakomeza gukurikiranwa.
Yasoje yibutsa ko ubujura butagira inyungu, ahubwo ko bushora ababukora mu bibazo n’amakimbirane n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *