skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage baturiye imipaka, kwirinda ubucuruzi bwa magendu

Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage baturiye imipaka, kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko bubashyira mu kaga bukanahombya igihugu. Ni nyuma y’uko abo mu Karere ka Rubavu barwanyije Abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi butemewe.

Sponsored Ad

Abo baturage biganjemo abacuruza imyenda ya Caguwa bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakayinyuza mu nzira zitemewe, bayinjiza mu Rwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, ryari mu bugenzuzi mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, ryafashe bimwe mu bicuruzwa bya magendu gusa abaturage bararirwanya.

Abo bapolisi bafashe bimwe mu bicuruzwa abaturage bari binjije mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko bo bahitamo guteza akavuyo bagamije kwanga ko polisi ifata magendu, batera amabuye, abandi basunika imodoka ya polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko amabaro 20 y’imyenda ya Caguwa ya magendu ariyo yafatiwe muri icyo gikorwa cya Polisi, gusa ko abaturage barwanyije abashinzwe umutekano.

Ati “Abaturage bagerageje kurwanya Abapolisi, batera amabuye, bangiza imodoka ya Polisi, barayisunika imodoka iragenda ihagarara ahantu gusa ntawe yakomereje.”

Polisi yahise irasa mu kirere kugira ngo itatanye abo baturage, nyuma icyenda batabwa muri yombi kubera gutera ako kavuyo.

ACP Rutikanga yakanguriye abaturage kugendera kure ubucurizi bwa magendu kuko bubashyira mu bibazo. Ati “Turakangurira abaturage gukora ubucuruzi bwemewe, butabashyira mu kaga cyangwa bukabangamira ubukungu bw’igihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa