Polisi y’u Rwanda yashimye uko Abaturarwanda batangiye umwaka
Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2025

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko umwaka wa 2025 watangiye neza kuko Abaturarwanda bari batuje kandi byishimye, nta kibahungabanya.
Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, ACP Rutikanga yasobanuye ko ahantu harasiwe umwaka hari abantu benshi cyane kandi ko nta wagize ikibazo cy’umutekano.
Yagize ati “Urabona ko byari mu mutuzo nubwo abantu bari bishimye, ubona babyina, baririmba, nta kibazo cyabayeho kandi urabona ko bawusoje neza.”
ACP Rutikanga yatangaje ko abapolisi bagereye ku gihe aho bagombaga kurindira umutekano, haba ahaturikirijwe ibishashi ndetse no ku mihanda, kandi ko na bo bakoze akazi neza.
Yasabye abaturarwanda kwishimira umwaka mushya ariko bakazirikana ko bakwiye kunywa mu rugero, ntibahe abana ibisindisha, bakirinda ibiteza urusaku, abatwara ibinyabiziga bakitwararika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *