Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hari umushinga wo gutunganya ibijyanye n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda, rukaba mpuzamahanga
ACP Rutikanga yabitangaje nyuma y’uko hakomeje kwibazwa impamvu perimi nyarwanda itari ku rwego mpuzamahanga, nyamara iki Gihugu cyarasinye amasezerano abicyemerera.
Yabitangaje asubiza ikibazo cyari cyagaragajwe n’umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu ubwo yagaragaza igitekerezo yagejejweho n’umwe mu bashoferi bagaragaje imbogamizi zikunze kuba kuri bamwe mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.
Uyu wahaye ubutumwa uyu munyamakuru, ngo azamukorere ubuvugizi yagize ati “Hari ikibazo gikomeje kubangamira abashoferi b’abanyarwanda batwara amakamyo bifuza kubona akazi mu mahanga. Kenshi basabwa International Driving Permit (IDP), ariko bakayibura kuko u Rwanda rutarayitanga.”
Uyu, mu butumwa bwe yakomeje agira ati “Nyamara, biragaragara ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yerekeye gutwara ibinyabiziga i Genève, kandi rwabaye umunyamuryango wayo ku wa 5 Kanama 1964. Ni yo mpamvu mbasaba ko mwadukorera
ubuvugizi, mukadufasha kubaza impamvu ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa ku buryo Abanyarwanda babasha guhabwa International Driving Permit.”
Yavuze ko biramutse bikozzwe byafasha abashoferi benshi bo mu Rwanda kubona amahirwe y’akazi mu mahanga no guhagararira Igihugu cyabu neza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface asubiza kuri iki cyifuzo, yagize ati “Ni byo koko hari umushinga wo gutunganya “International Driving Permit” hakaba hategerejwe iteka rya Ministiri riteganya ibijyanye n’iyo perimi.”
Ni mu gihe kandi ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, byo mu Rwanda, bisanzwe bizwiho kuba byihagazeho, kuko bitsinda umugabo bigasiba undi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *