skol

Polisi yafashe litiro zirenga ibihumbi 17 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali itangaza ko mu minsi itanu yafashe inzoga zitujuje ubuziranenge na kanyanga litiro zirenga ibihumbi 17.

Ibi bikorwa byakozwe hagati ya tariki 9 na 13 Gashyantare 2026, mu bikorwa Polisi yafatanyije n’inzego z’ibanze, abakozi b’Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) ndetse n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye UMUSEKE ko mu mirenge itandukanye igize umujyi wa Kiagli, hafashwe litiro 17,889 z’inzoga zitujuje ubuziranenge na litiro 89 za kanyaga.

Yavuze ko kandi hafashwe abantu 189 bakoraga izo nzoga, muri bo 11 bakorewe amadosiye bajyanwa mu rwego rw’ubugenzacyaha, RIB, kuko bagaragaweho ibyaha bagomba gukurikiranwaho birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka za kwica abaturage.

Ati “Abandi baciwe amande y’ubuyobozi agenwa n’anjyana y’Umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batazongera gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.”

CIP Wellars Gahonzire yavuze ko aho izi nzoga zikorerwa usanga hari umwanda kandi zikanakorwa no mu bintu usanga byakwangiza ubuzima bw’abaturage harimo, amabuye, itabi n’ibyitwa ‘Melace’ usanga byaragenewe kuribwa n’amatungo.

Ati “Inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje, ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo ubusinzi bukabije, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe no kwicana, ndetse no guhungabanya ituze ry’abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga aherutse kubwira RBA ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba abayobozi baba batazi koko niba izo nzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa cyangwa baba batabifitemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa