skol
fortebet

Polisi yasatse urugo rwa Rwigara

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha "CID" ryakoze igikorwa cyo gusaka urugo rwa Rwigara,ndetse abagize uyu muryango wa Rwigara bakaba bakomeje kwitaba CID bahatwa ibibazo ku byaha by’inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro bakekwaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege,yatangarije ikinyamakuru Umuryango.rw, ko nta muntu wo mu muryango wa Rwigara ufunzwe nkuko biri kuvugwa,ahubwo icyabayeho ari ugusaka uyu muryango kugira ngo hakomeze hashakishwe ibimenyetso ku (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha "CID" ryakoze igikorwa cyo gusaka urugo rwa Rwigara,ndetse abagize uyu muryango wa Rwigara bakaba bakomeje kwitaba CID bahatwa ibibazo ku byaha by’inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro bakekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege,yatangarije ikinyamakuru Umuryango.rw, ko nta muntu wo mu muryango wa Rwigara ufunzwe nkuko biri kuvugwa,ahubwo icyabayeho ari ugusaka uyu muryango kugira ngo hakomeze hashakishwe ibimenyetso ku byaha bakurikiranyweho.

Yagize ati "Ku munsi w’ejo CID yakoze isaka mu rugo rwa Rwigara igamije gusahaka ibimenyetso abo muri uyu muryango bakurikiranyweho,birimo inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro,nta muntu wo muri uyu muryango ufunze uretse ko iperereza rigikomeje bakomeje kwitaba ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi".

Polisi kandi ikurikiranyeho uyu muryango gushaka kurigisa imisoro ya RRA iva mu ruganda basanzwe bafite. Ngo iriperereza Polisi y’Igihigu irihuyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Polisi itangaje ibi nyuma yaho hari amakuru yatangajwe n’ijwi ry’Amerika ko kuva ejo abagize uyu muryango batawe muri yombi urugo rugasigaramo umukozi gusa.

Diane Rwigara yavuzweho gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka aho amwe mu mazina y’abamusinyiye Komisiyo y’Amatora yavuze ko harimo n’abari bamaze igihe barapfuye.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda aribo Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana.

Ni mu gihe Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara batamerewe kwiyamamaza bitewe n’uko hari ibyangomba batujuje harimo imikono 600 y’abantu bagomba kubasinyira.

Abo uko ari batatu ntibemerewe kandidatire kubera ko hari byinshi babura mu byobasabwaga ariko Diane Rwigara we arino umwihariko ko primo n’abapfuye.

Mu mikono y’abantu 572 Diane Rwigara yatanze, NEC yakuza ko yatahuyemo ko mu bamusinyiye bo mu Karere ka Gasabo harimo abantu batatu bapfuye mu gihe gishize.

Abo akaba ngo yard uwitwa Innocent Maniraguha, Desiré Byiringiro na Augustin Rudahara; nkuko Perezida wa NEC, Prof. KALISA MBANDA yabitangaje.

NEC icyo gihe yatangaje ko uwitwa Augustin Rudahara yapfiriye mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa mu irimbi rya Busanza, mu mva zitubakiye.

Rudahara ni nimero ya 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza.

Mu rwego rw’amategeko, ingingo ya 609 ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Nta gihe kinini gishize kandi uruganda rw’Umuryango wa Rwigara rufunzwe nyuma yo gukekwaho kunyereza imisoro.

Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Ibitekerezo

  • Diane yatanze amazina arenga 900 mujye muvugishukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa