skol
fortebet

PS Imberakuri iravuga ko igiye kurega mu nkiko Diane Rwigara imushinja ubujura bw’imyirondoro y’abayoboke bamwe baranapfuye

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yatangaje ko batangiye gukusana ibimenyemetso bishinja Diane Rwigara nyuma yo gukoresha abarwanashyaka bayo mu gihe yashakaga imikono 600 yo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, icyo gihe kandi Prof.Kalisa Mbanda yahise anatangaza (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yatangaje ko batangiye gukusana ibimenyemetso bishinja Diane Rwigara nyuma yo gukoresha abarwanashyaka bayo mu gihe yashakaga imikono 600 yo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, icyo gihe kandi Prof.Kalisa Mbanda yahise anatangaza impamvu abakandida barimo Diane Shima Rwigara, Sekikubo Barafinda Fred na Mwenedata Gilbert batemerewe kujya kuri urwo rutonde.

Kalisa yatangaje ko Rwigara Diane Shimwa we atujuje imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye mu turere kuko yagize 572 kandi yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri ba nyirayo. Byongeye mu mikono y’abamushyigikiye hanarimo iy’abitabye Imana.

Uretse ibyo Komisiyo ivuga ko yifashishije umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, bikaba byerekana ko atari indakemwa mu mico no mu myifatire. Ibyemezo byatangajwe na NEC ni ntakuka, ntibijujuririrwa.

Mu kiganiro na RBA, Mukabunani yavuze ko atazi neza aho Diane Rwigara yakuye urutonde rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bamusinyiye.Yavuze ko bagiye batanga intonde zitandukanye muri Minisiteri zitandukanye ariko Diane ashobora kuba yarakuye imikono yabo.

Umva aho amakenga ya Mukabunani ashingiye

Aho yagize ati :”Icyingenzi wavuga murabanza mukazitwara muri MINALOC kuko icyo gihe nibo bari bashinzwe imitwe ya Politiki hanyuma nyuma yaho mu kazitwara muri MINIJUST kuko nibo bakoraga Igazeti, bagomba kubandika mu igazeti ya Leta mukagira na kopi musigarana aho hose rero uko ari hatatu ntabwo wamenya ruriya rutonde yarukuye he?."

Yungamo ati :”Ariko reka tubanze dukurikirane twiteguye ko ntituramuka tumenye neza amakuru ibimenyetso tubifite tuzamutwara mu rukiko ariko nyine tuzanabanza duhure n’abarwanashyaka bacu cyane cyane ko aribo birimo kureba nubwo turi abayobozi yego tukaba tubavugira ariko tuzanahura buri wese atange igitekerezo ariko ikingenzi nuko tubona ko tuzarega

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko abakandida ntakuka bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana.

Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga ni bo bakandida bujuje ibisabwa.

Diane Nshimiyimana Rwigara ashobora gukurikiranwa mu nkiko nyuma yo gukoresha imyirondoro y’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bamwe baranapfuye

Kanda hano ureba video z’amakuru aba agezweho cyangwa ibyegeranyo ku Umuryango TV

Ibitekerezo

  • ubu uyu nawe nyine bamushoye mu kigare cya tekinike ngo agiye kuburana ...gutekinika biba mu Rwanda ni agahomamunwa nuko gusa ikibabaje bishingiye ku kinyoma.Diane baramwinjiriye bamuzanira abapfu none ngo na PS .

    Sha mukabunani wariye meshi ariko ayayo urayaruka tu. Jye businge ntacyo nzagufasha. Wimenye. Iyi dossier irakomeye pi

    ariko wa ngegera we niba bakwereka indangamuntu na numero yayo bakakubwira ko abo bantu bafpuye ubwo itekinika wowe urarikurahe ko ko mwokwamwe na maraso ahubwo akagakobwa bakajyane hafi ya ingabire bajye besurana naho amagambo yanyu nu bubwa ntacyo azabamarira wa musega we

    Abarwanashyaka bafite uburenganzira bwo kuva mu ishyaka bakajya mu rindi. Cyeretse rero niba barasinye habiri. Kandi ibyo binabaye yarega abo barwanashyaka baba baciye kumategeko. Iki PS Imberakuri yakora ni ukubaca mu ishyaka ryabo.

    niba abasinyiwe batari muri NEC ikaba yigenga n’amazina yabo akaba ataratangajwe ni gute Mukabunani yamenye ko abarwanashyaka be basinyiwe ese abazi amazina ese ko numva bo batabizi ninde wamenye ko basinyiwe batarabazwa nanatunguwe nuko NEC yavuze abapfuye n’aho baguye n’aho bashyinguwe ibyo yabikuye he ko nta cyangombwa kizwi mu Rwanda kigaragaza aho umuntu yashyinguwe?

    nyuma yibyo mukabunani nawe azawujyamo kdi azaba azira gukorana na FDLR

    Ndagarutse. Niba bashaka imikono ntibigeze bavuga ngo uzagusinyira agomba kuba nta shyaka abarizwamo. Ubuse uri muri FPR ntiyatora Frank? Sinzi impanvu mutamenyera FPR.erega tuzayikizwa n’Imana . Ubwo rero ibyo kariya gisaza kuvuga m wabyemeye. Buri wese afite son choix. La solution est entre les mains des rwandais. Ntuzategereze umwongereza uri gutanga imfashanyo cg umu nyamerika ki àinventé la machine

    @Placide Ntamwete. Uri Ntamwete koko. Izina niryo muntu. Kumenya ko umuntu yapfuye se bisaba iki? Itegeko rivuga kuri attestation de deces uzarisome ubone gutanga ibitekerezo bipfuye. Naho kuvuga ko amazina y’abantu atazwi sinzi aho wabikuye. Wasinya gute se utanditse Izina ryawe. Ikindi; ko ari 12 mu karere, kubaza muri ako karere biyanditsemo ko abo bantu bariho cg bariho bisaba iki?

    uyu mugore cg ishyaka rirazira ko mu nteko ya FPR yavuze ko bazatora uzashyigikira opposition. it explains all. so the issue is not to support Kagame publicly. Don’t accept to be used against Diane Rwigara. it is all about game: bari kubateranya. ngiyi speech muzira:https://youtu.be/bFunWENsTWY

    Nimujya mwandika inkuru nkiyi mujye mutubwiza ukuri kugaragara ibi nugucanga abantu uriya numukandinda wigenda buri munyarwanda wese afite uburenganzira no gusinyira uwo ashaka nonese diane arabazwa ko abamusinyi bapfuye hhhhhhh aha muragipfuye pe ntibyumvikana neza mudusobanurire impamo iyo ps imberakuri izajya ipima nibiryo byabarwanashaka bayo barya se ra ubonye nayo yiba yaraytanze umukandida byibura izo mberakuri zive aho zabuze ibyo zivuga ubonye yo ari fpr na green babivuze

    Ntawamenya!!!!

    Hhhhhhhhhhhhh!!!!! Ubwo nyine Diane agiye gutangira inzira yumusaraba!!!! Nubona hashize amezi atanu atagiye mugihome uzamenye ko ntareba kure yajyaga kwiyamamaza ayobeweko ntamugaragu urunguruka kumbehe ya shebuja gusa yihangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa