Puerto Rico yashyizeho itegeko ribuza abari munsi y’imyaka 21 kwihinduza igitsina
Yanditswe: Monday 21, Jul 2025
Puerto Rico yemeje itegeko rikumira ibikorwa byo kwihinduza igitsina no gufata imiti ihindura imisemburo ku bantu bari munsi y’imyaka 21, rikazatangira kubahirizwa mu Ukwakira 2025.
ri tegeko ryashyizweho umukono ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.
Riteganya ibihano bikomeye birimo gufungwa imyaka igera kuri 15 no kwishyura amande agera ku bihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, ku muntu wese uzafatirwa mu bikorwa binyuranya n’iri tegeko birimo kubaga no gutanga imiti hagamijwe guhindura igitsina cyangwa imisemburo ku bari munsi y’imyaka 21.
Iri tegeko kandi ryakuyeho burundu ikoreshwa ry’amafaranga ya leta mu bikorwa bifitanye isano n’ubu buvuzi.
Abashyizeho iri tegeko bavuga ko abantu bari munsi y’imyaka 21 baba bataragera ku rwego rwo kwifatira ibyemezo bihamye ndetse baba batarakura neza mu buryo bw’umubiri ku buryo bakwifatira ibyemezo bitazabagaruka mu bihe biri imbere.
Ihuriro ry’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina muri Puerto Rico [LGBTQ+ Federation], ryamaganye iri tegeko, rivuga ko ari ivangura kandi rishyira mu kaga uburenganzira bw’abantu.
Ryavuze ko bazashyira imbaraga mu gushaka ubundi buryo butemewe bwo gufasha aba bakumiriwe kubona ibyo bashaka.
Umuyobozi waryo, Justin Jesus Santiago, yatangaje ko bazajyana iri tegeko mu rukiko basaba ko ryateshwa agaciro kuko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Puerto Rico.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *