skol

Raporo y’ibanga ya Amerika nyuma y’iminota mike indege ya Habyarimana ihanuwe

Yanditswe: Friday 10, Apr 2026

featured-image

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira yahanuwe ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe ari na ho haguye umurambo we.

Uyu mugabo wari wariyise Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi yishwe avuye mu biganiro by’amahoro i Arusha muri Tanzania.

Iyi raporo y’ibanga igaragaza ko intagondwa z’Abahutu bari mu ngabo z’igihugu biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu bagize uruhare mu kurasa indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira.

Indege yaguyemo kandi uwari umugaba w’Ingabo Gen Maj Déogratias Nsabimana, abaminisitiri babiri bo mu Rwanda n’abo mu Burundi babiri.

Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu kandi bagize uruhare mu kwica Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, no gushimuta no kwica abandi bari bari muri guverinoma barimo n’abari Abatutsi.

Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ivuga ko ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) zari zifite imbunda 35 zihanura indege hamwe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa na zo zashoboraga kwifashishwa muri icyo gikorwa cyo guhanura indege.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, uwari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahise yoherereza ubutumwa amenyesha igihugu cye ko intambara yarose, nubwo we yibwiraga ko ari i Kigali gusa.

Muri ayo masaha mu gihugu cyose Abatutsi bari batangiye kwicwa, bamwe bicirwa mu nzira bahunga abandi bicirwa mu ngo zabo. Interahamwe n’abasirikare bavugaga ko bamwe bagomba gusasirwa umubyeyi [Habyarimana] abandi bakabamworosa.

Iyi raporo igaragaza ko Agathe Uwilingiyimana yagerageje kujya ku rugo rw’Umuyobozi Wungirije muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda ariko ahita ahunga yumvise amasasu mu gace.

Ambasaderi Rawson yavuze ko Uwilingiyimana yashatse guhungira mu biro bikuru by’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) ariko abarinzi ba perezida baramwitambika bahita bamwica.

Abasirikare bari bayoboye igihugu bavugaga ko bagiye gushyira ibintu mu buryo ndetse bateganyaga gukora inama saa Tanu ku isaha y’i Kigali ariko ntibizwi niba yarabayeho cyangwa icyavugiwemo.

Uyu munsi abasirikare ni bo bari bafite ubutegetsi mu biganza ndetse ngo habayeho gukozanyaho hagati y’abasirikare, abarindaga umukuru w’igihugu n’abajandarume.

Kugeza icyo gihe abakozi bayo bari babuze uko bajya ku kazi kubera bariyeri nyinshi zashyizwe mu mihanda. Ikibuga cy’Indege cya Kigali na cyo cyari cyafungishijwe ibikamyo bitanu byashyizwe mu nzira z’indege.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa