skol

RCS yatangaje ko abagororwa umunani batorotse amagororero mu mwaka umwe

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kuva mu 2025 kugeza ubu hari abagororwa umunani batorotse amagororero yo hirya no hino mu gihugu, batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary yavuze ko muri rusange imicungire y’abagororwa mu magororero yose mu gihugu ihagaze neza, gusa agaragaza ko hari bake bagerageje gutoroka ariko abenshi muri bo barafatwa.

Ati “Muri rusange duhagaze neza mu gucunga abagororwa haba mu buzima, mu kudatoroka ubutabera n’indi mibereho muri rusange. Gusa na none nta byera ngo de kuko hari abagororwa umunani batorotse muri uyu mwaka, batandatu muri bo barafashwe turimo gushakisha abandi babiri. Mu by’umutekano biba ari byiza kuko iryo janisha riri ku rwego rwiza kuko dufatanya n’abaturage kubashakisha.”

CSP Sengabo yasobanuye ko abo batorotse, Benshi babikoze mu gihe basohotse mu magororero bagiye mu mirimo nyongeramusaruro, mu gihe bagiye kwivuza no mu gihe bagiye ku nkiko kuburana.

Yakomeje agaragaza ko abo bagororwa bafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage n’izindi nzego, atanga urugero ku wari watorokeye mu mahanga ariko arafatwa.

Ati “Hari uwatorotse mu mwaka ushize ajya muri Uganda, ariko ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda tubasha kumugarura na we. Uretse mu Rwanda, no mu mahanga uwatorokerayo aragarurwa.”

Umuvugizi wa RCS yibukije abagororwa ko gutoroka ari ikindi cyaha baba bakoze kuko ufashwe asubira kuburanishwa akongererwa igihano ndetse agaragaza ko harimo n’ingaruka zo kuba bakomereka cyangwa bakanabitakarizamo ubuzima kandi ko hari n’ingero z’abo byagenze gutyo.

Twagirumukiza Eugène watorotse Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere akaza gusubizwayo, mu byumweru bibiri bishize yavuze icyabimuteye n’uburyo yabikuyemo isomo.

Ati “Njye n’abo twari dufunganye twakomeje gukurikirana ubusomerwe bwacu ngo turebe icyo batuvuzeho, batuzaniye irangizarubanza dusanga badukatiye imyaka ibiri yiyongera kuri ine nari nsanganywe. Nahise ngira icyo gitekerezo kitari cyiza cyo kuvuga ngo ngomba gutoroka Igororero.”

Yavuze ko iryo gororero yarigezemo mu 2023 yahamijwe icyaha cy’ubujura bwa moto, ndetse yagiriye inama bagenzi be bafite uwo mugambi abibutsa ko baba bagomba kurangiza igihano bahawe.

Ati “Byansigiye isomo ubu mbwira bagenzi banjye baba bafite igitekerezo cyo gutoroka igororero ko baba babyihoreye kuko uko babitekereza atari ko byoroshye.”

Twagirumukiza avuga ko yatorotse asubira i Muhanga aho avuka nyuma ahita agaruka i Kigali abaho adakoresha telefone kandi abaho yihishe ariko biranga arafatwa.

Indi nama agira abagororwa bagenzi be ni uko bajya bakorera ubwumvikane n’abo bakoreye ibyaha bakaba barekurwa kuko ubu na we iyo iyo gahunda iza mbere ahamya ko aba yarumvikanye n’abo yakoreye icyaha akarekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa