Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
Izafunzwe ni Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
RDB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteri.
Ibyo bisabwa birebana n’imicungire y’amahoteli, umutekano rusange, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, ireme rya serivisi n’ibindi bigenderwaho mu kwakira abashyitsi.
Gufunga izi hoteli by’agateganyo bigamije kuziha umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe mu mikorere yazo. RDB yavuze ko izi hoteli zitemerewe gukomeza ibikorwa byose birebana na hoteli n’ubukerarugendo mu gihe bitaruzuza ibisabwa.
RDB yasobanuye zizemererwa kongera gukora ari uko zagaragaje ko zakosoye amakosa yagaragaye kandi nyuma yo kongera kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Nengo Eden Park Hotel iherereye mu Mujyi wa Rubavu
Century Park Hotel and Residences ni imwe muri hoteli zafunzwe



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *