RDB yagaragaje impungenge ku kwiyongera kwa ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga
Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwagaragaje ko rutewe impungenge n’ubwiyongere bw’imitego y’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, rushimangira ko bikwiye gukangura abaturanye na bo bakajya batanga amakuru ya ba rushimusi kuko babangamiye iterambere ry’Igihugu.
Imibare ya RDB yerekana ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2025 ibikorwa bya ba rushimusi byazamutse cyane mu 2025 bikaba nko mu mwaka wa 2009 ubwo byari bikabije.
Mu 2023 hafashwe imitego 2.200, mu 2024 hategurwa isaga 2.300 na ho kugeza mu Ukwakira 2025 hari hamaze kuboneka 2.336. Ni mu gihe nko mu 2019 hari hagaragaye 446.
Umuyobozi wa Brigade ya 505 ikorera mu Turere twa Musanze Gakenke na Burera, Col Steven Kayigumire, aherutse kugaragaza ko ibikorwa by’ubushimusi bw’inyamaswa bikabije kandi biri gushyira mu gihombo igihugu muri rusange.
Ati “Hari ikibazo cy’uko inyamaswa zisumbirijwe ku buryo harimo ba rushimusi batagira uko bangana aha ngaha […] ni ikibazo gihangayikishije mwumve ayo mafaranga dushobora kubura arenga miliyoni 500 Frw kuko twese tutabaye maso kugira ngo barushimusi badutwarire ibikorwa nk’ibyo ngibyo.”
Ku rundi ruhande Umuyobozi Ushinzwe Kubungabunga za Pariki z’u Rwanda, Ngoga Télesphore, yavuze ko bigayitse kuba hari ubushimusi buri kwiyongera muri pariki kandi nyamara ziteza imbere abaturage bazegereye.
Ati “Biteye impungenge, ntabwo abantu bafashwa na pariki bakagombye kugaragara ari bo bayangiza. Urebye igipimo cy’ubushimusi mu mezi 10 kiri hejuru y’icyagaragaye mu mwaka wabanje.”
Yavuze ko mu gihe hagishakishwa impamvu y’ubwiyongere bw’ubushimusi, abaturage basabwa kugira uruhare mu kubungabunga za pariki.
Yakomeje ati “Mu gihe hagishakishwa impamvu bigenda bitumbagira, icyo dusaba ni uko abo bazi ibyiza bya Pariki baba n’ijwi ry’igihugu, rya Leta mu gukangurira abantu kubaha pariki no kuyibungabunga. Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we aherutse kubwira abaturage ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa n’inzego zitandukanye kuko ubwiyongere bwacyo buteye impungenge.
Hagaragajwe ko mu mwaka ushize ingagi esheshatu ari zo zafatiwe mu mitego ya barushimusi.
Imirenge iza imbere mu kugaragaramo ibikorwa bya ba rushimusi ni Kinigi yagaragayemo imitego isaga 800, Bugeshi igaragaramo isaga 500, Kabatwa isaga 300 na Gataraga 287.
Hamaze gufatwa abahigi n’abashimusi 38 bagiye kugororwa kubera ibikorwa bibangamira ubuzima bw’inyamaswa.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abaturanye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko batazi icyatumye umubare w’abahigi n’abashimusi wiyongera ariko ngo hari ingamba zo guhangama n’iki kibazo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *