REMA yatangaje ko miliyari 40 frw zigiye gukoreshwa mu gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali
Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

Ikigo Gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (REMA) kivuga ko cyashoye miliyari 40 y’amafaranga y’uRwanda agamije gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali.
Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, Uwera Martine, avuga ko ayo mafaranga batangiye kuyashora mu mirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, akavuga ko bahereye ku gishanga cya Rwampara cyakira amazi ava i Rebero ndetse na Nyamirambo akangiza ibikorwaremezo birimo n’inzu z’abaturage.
Uyu mukozi wa REMA akomeza avuga ko ayo mafaranga bashoye azatunganya igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga ya Kicukiro gihura n’igishanga cya Rugenge rw’intare gifata igice cya Kacyiru n’igice cya Muhima bigahurira n’igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.
Hagakurikiraho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima ni Gatsata.
Ati”Ibi bishanga bizahindura isura y’Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka”
Umwe mu baturage witwa Ndayisabye Eric avuga ko abatuye i Nyamirambo ndetse no mu gace ka Kicukiro byabagoraga kwambuka aha hantu cyane mu bihe by’imvura.
Ati”Aha hantu hari habangamiye abaturage kuko hari icyobo kinini cyane abaturage bagwagamo kubera ko iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi atwangiriza.”
REMA ivuga ko amazi menshi yatezaga imyuzure i Nyabugogo yaturukaga Irebero ndetse n’iNyabugogo.
Ubuyobozi bwa REMA bukavuga ko ibi bishanga nibimara gutunganywa bizagarura urusobe bw’ibinyabuzima, mu kubitunganya kandi bigamije kuhashyira ibijyanye n’imyidagaduro.
Ibi bishanga bitanu bifite ubuso bwa hegitari 500, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubitunganya izarangira Tariki ya 31 Ukuboza 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *