skol

RFI yabaye ishyiga ry’inyuma mu kugabanya ibyaha by’uburiganya mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishigiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) bugaragaza ko hari ibyaha bisigaye byaragabanyutse mu muryango Nyarwanda kubera ko bafite ubushobozi bwo kubitahura rugikubita.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa RFI, Dr. Karangwa Charles, ubwo yasozaga amahugurwa yateguriwe abanyamakuru ku buryo bagomba gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Umuyobozi wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko iki kigo kimaze kugira uruhare rukomeye mu butabera bw’u Rwanda cyane cyane ko hari n’ibyaha bitagikunze kugaragara cyane.

Ati “No kumenya ko dufite iyi laboratwari mu Rwanda hari ibyaha tutakibona. Ubu abantu basigaye batinya gukora ibyo byaha kubera ko bazi ko dufite ubushobozi n’ikoranabuhanga byo kubipima tukaba twabitahura.”

Yakomeje agira ati “Tugitangira twabonaga inyandiko mpimbano nyinshi cyane ariko uyu munsi uragenda ubonako zigabanyuka umunsi ku wundi, bigaragara ko ababikoraga basigaye bazi ko bashobora gufatwa.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyatumye ibyo byaha bigabanyuka ari ukubera ko amayeri bakundaga gukoresha basigaye bayabona mu buryo bworoshye.

Ati “Nk’aho bashyiraga imiti ku mpapuro bakaba basiba igika gusa ubu biragoye kuko iyo ushyize mu mashini dufite hano ihita yerekana ko hari amagambo yabanjeho.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yo mu 2024/2025 igaragaza ko inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 1.008 zigendanye n’ibyaha byo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi kandi bishimangirwa n’imibare y’imyaka itanu ishize y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibae (NISR) igaragaza ko mu 2023 inkiko zakiriye dosiye 1.941, mu 2022 zari 1.205, mu 2021 zigera kuri 1.112, mu 2020 ziba 1.357 naho mu 2019 ziba 1.328.

Umutoni Beatha ukorera B&B Kigali FM yavuze ko yungutse byinshi muri aya mahugurwa cyane cyane amagambo yabugenewe yo gukoresha igihe ari gutangaza inkuru zijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bukoreshwa mu butabera.

Ati “Mu bintu byinshi nize harimo ko hari amagambo yabugenewe tugomba gukoresha mu gihe turi gukora inkuru zijyanye n’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera.”

Ubuyobozi bwa RFI bwatangaje ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubumenyi mu by’ibimenyetso bya gihanga mu gihugu, RFI ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda biri gutegura amasomo ya Master’s in Forensic Science.

Aya masomo azatangira gutangwa Ishami rya UR ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, azafasha kubaka abahanga b’Abanyarwanda bashobora gukora ubushakashatsi n’isesengura rihanitse.

RFI nka laboratwari, yatangiye imirimo byuzuye mu 2018. Mu 2023, yaguye ibikorwa, muri serivisi zayo yongeramo n’izikenerwa mu nzego zitari mu butabera.

Ni bwo yahindutse ikigo cy’igihugu gifite ubushobozi bwo guha serivisi Abanyarwanda n’abanyamahanga. Muri iyo myaka RFI imaze yakiriye kinakemura amadosiye 96.989

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa