RIB yaburiye abatanga impano z’indabo zirimo inote mu bihe bya ‘Saint Valentin’
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Mu gihe abantu banyuranye bari mu myiteguro y’umunsi wahariwe abakundana ‘St Valentin’ Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwuburiye abahana impano z’indabo zirimo inote (amafaranga) ko bigize icyaha.
Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko abahana impano z’indabo zirimo inote (amafaranga) baba bakora ibyaha kandi bihanwa n’amatekegeko.
Ati “Mu minsi ishize murabyibuka ko hari abo twakurikiranyeho ibyo byaha, rero byaba byiza hatagize abandi bagwa mu mutego wo gushimisha umukunzi we ngo birangire abikoreyemo ibyaha. Ntacyo byaba bimaze gushimisha uwo ukunda ugasanga wisanze mu butabera babyirinde rwose.”
Yakomeje agira ati “Ushaka gutanga impano y’amafaranga rwose abikore mu buryo bwubahisha amafaranga y’igihugu. Gutanga impano ni uburenganzira bwa buri wese uko abyumva, ariko bikorwe mu buryo butagize ibyaha. Byumvikane neza RIB ntawe yabujije gutanga impano y’amafaranga, ariko bikorwe mu buryo bwubahisha ifaranga ry’igihugu.”
Dr. Murangira yavuze ko mu bihe bya ‘St Valentin’ abantu bakwiye kwishimana n’abakunzi babo bakabaha impano ariko birinda icyo aricyo cyose cyabashora mu byaha.
Mu Ukuboza 2025, RIB yataye muri yombi abantu batanu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *