Abatunze telefoni 140 zari zibwe bazisubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kugaruzwa no guta muri yombi bamwe mu bari bazibye. Izi telefoni zose zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2026, kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.
Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z’amoko atandukanye, RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu kuziba harimo n’umusore w’imyaka 18.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye gushishoza, cyane cyane abagura telefoni zakoze kuko hari igihe ziba zibwe.
Ati “Niba waraguze telefoni, ukayigurana n’umuntu utari we, ubwo ni ukuvuga ngo warayiguranye n’umujura [...] icyo navuga ni uko mbere yo kugura telefoni yakoze ukwiriye kubanza kumenye iyo telefoni uyigurisha ari nyirayo naho ubundi igihombo kizakujyaho.”
Yakomeje yibutsa abagurisha telefoni mu maduka ko na bo bakwiriye kugira amakenga ku bantu babagurisha izo telefoni.
Uyu muyobozi yaburiye abakomeje ibikorwa by’ubujura ko bakwiriye kubireka kubera ko bazakomeza gukurikiranwa ndetse ko bazajya bafatwa uko bayagenda ksose.
Muri iki gikorwa RIB yerekanye abandi bantu umunani bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi mu Karere ka Bugesera.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abo bantu bakoze ibyaha mu ntangiriro za 2026 ndetse ko babikoze biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu miryango, imitungo, gufuha hagati y’abashakashanye ndetse n’ubusinzi,
Yagaragaje ko harimo kwihanira aho bafata nk’umuntu wari ubibye igitoki cyangwa ikindi kintu ugasanga baramukubise bimuviriyemo urupfu. Yaboneyeho gusaba abantu kwirinda kwihanira kuko inzego z’ubuyobozi arizo zibishinwe.
Ati “Ibyo byaha byo kwihanira mu byukuri ntabwo byemewe, turasaba abantu ko bakwiriye kumenya ko ubuyobozi ko ari cyo bubereyeho.”
Icyaha cyo kwiba giteganwa n’ingingo ya 166 y’Igitabo giteganya ibayaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *