RIB yatangaje icyishe umwanditsi w’Urukiko rwisumbuye rwa Huye uherutse gupfa
Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko Rwamurima Diogène w’imyaka 38 wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye yishwe n’indwara yo guturika tw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko izwi nka “stroke”.
Urupfu rwa Rwamurima byamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2026, ubwo yabonwaga mu muferege mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza. Yabonywe n’umumotari ku muhanda.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, yasobanuye ko Rwamurima Diogène w’imyaka 38 wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye wasanzwe mu muferege yapfuye, yishwe no guturika kw’imitsi yo mu bwonko.
Yasobanuye ko nyuma y’urwo rupfu hahise hakurikiraho iperereza hagamijwe kumenya icyaruteye ndetse ko kuri ubu cyamaze kumenyekana.
Ati “Ibisubizo byasohotse byatanzwe na RFI, byagaragaje ko Rwamurima yapfuye azize icyo bita Stroke.”
Yavuze ko ibipimo byagaragaje ko yari yaviriye cyane mu bwonko ari cyo kintu yazize.”
Dr. Murangira yasobanuye ko urupfu rwe ntaho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bamwe bari bagiye babivuga.
Yakomeje agaragaza ko mu iperereza ryakozwe na RIB hari ubundi butumwa bw’undi mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, wishimiraga urupfu rwa mugenzi we, akavuga ko agiye kumusimbura.
Yagize ati “Ibyo nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha twabibonye nk’ikintu tugomba gukoraho iperereza. Yahise afatwa, arakurikiranwa, akaba akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo 130 ivuga ibyo gushinyagurira umuntu.”
Yakoeje agira ati “Dushingiye ku magambo yanditse, ni amagambo mabi cyane, umuntu atakwifuriza undi, nubwo mwaba mufite icyo mupfa, umuntu witabye Imana, kumukurikiza amagambo nk’ariya, mu rupfu rwari rutarasobanuka, bihita bituma aba ukekwa nimero ya mbere. Ibyo rero ni ugushinyagurira umubiri w’umuntu biturutse kuri ariya magambo yatangaje.”
Dr. Murangira yasobanuye ko mu byaha ukekwa akurikiranyweho, harimo icyo gushinyagurira umubiri w’umuntu bishingiye kuri ubwo butumwa.
Ingingo ya 130 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, umwanya w’umubiri cyangwa kumushinyagurira ari icyaha.
Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Dr. Murangira kandi yashimangiye ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ubutumwa bw’uwo mwanditsi w’urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *