skol
fortebet

RIB yatangaje ko abantu 105 bavanwe mu bihugu bari baracurujwemo

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo mu mahanga, na ho abandi 57 bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa muri ubwo bucuruzi.

Sponsored Ad

Byagarutsweho kuri uyu wa 2 Kamena 2025 mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku itariki 23 Mata 2025 u Rwanda rwacyuye mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanywe gucuruzwa mu gihugu cya Myanmar mu gihe abandi batanu hagishakwa uko na bo bacyurwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko mu bantu 57 bafashwe mbere y’uko bajyanwa gucuruzwa harimo abagore 52 n’abagabo 5.

RIB ivuga ko impamvu abagore ari bo biganje mu bajya gucuruzwa ari uko abajya gucuruzwa ahanini bakoreshwa uburaya .

Imibare y’abakumiriwe gucuruzwa mu mahanga yarazamutse kuko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2024 u Rwanda rwakumiriye abantu 39 bari bagiye gushorwa muri ibyo bikorwa bibi.

Dr. Murangira yavuze ko imibare y’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu hatitabwa ku bwinshi bwabo kuko niyo yaba umuntu umwe ku gihumbi biba bivuze ikintu gikomeye cyane kuko nta muntu ugomba gucuruzwa.

Ati “Ububi bw’icuruzwa ry’abantu bugomba kureberwa ku buryo bw’iteshagaciro aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z’undi.”

Dr. Murangira yasabye ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko hari bamwe mu bafashwa n’ababyeyi babo kujya muri ubwo bucuruzi cyangwa abantu bo mu muryango.

Ati “Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bashaka kujyanywa muri ubwo bucuruzi baba bumva ubabujije amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye mu mahanga cyangwa akazi keza bari bahawe.”

Nubwo abagiye bagarurwa n’abakumiriwe ku kibuga cy’indege inzira yabo yari mu Rwanda ariko, Dr. Murangira yavuze ko mu gihugu nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa uretse gusa kuhanyura.

Ati “Mu Rwanda nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa ariko hari abashobora kuhanyuzwa bo mu bihugu duturanye ariko iyo bimenyekanye barakumirwa. Ikindi ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bishyira imbaraga kugarura mu rugo abantu bagiye gucuruzwa.”

Aho Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko hari ibindi byaha bishobora kugirana isano n’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Yatanze urugero ku kabyiniro kavumbuwe mu 2024 i Kigali k’ababyina bambaye ubusa agaragaza ko byarimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina mu nyungu z’undi muntu asaba ko ibimeze nka byo Leta itabyihanganira ndetse asaba n’abandi kubyamagana muri rusange.

RIB igira abantu inama zo kugira amakenga ku babashukisha amahirwe atandukanye mu mahanga kandi bazi neza ko nta muntu bahazi cyangwa indi mpamvu yatuma ari bo batoranywa ngo bahabwe ayo mahirwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa