skol

RIB yerekanye abakekwaho ubwambuzi bushukana

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2026

featured-image

kuri uyu wa 21 Mata 2026, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu icyenda bibumbiye mu matsinda abiri bose bahuriye ku gukora ubwambuzi bushukana, bagatandukanira ku mayeri bakoresheje.

Itsinda rya mbere, rigizwe n’abantu barindwi, ariko kugeza ubu abamaze gutabwa muri yombi ni batandatu undi umwe aracyashakisha. Naho itsinda rya kabari rikaba rigizwe n’abantu batatu.Bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’ubugizi bwa nabi cyangwa kuwujyamo hamwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bafashwe bamaze gutwara abantu miliyoni zirenga 53Frw hamwe n’amadolari ibihumbi 3, hashingiwe ku bamaze gutanga ibirego.

Abagize itsinda rya mbere, barabanza bagashaka inzu yo gukoreramo, bibanda mu bice byubatsemo inzu nziza, bakayishakaho amakuru, bayibona bakabwira nyirayo ko bazajya bamwishyura ibihumbi umunani na maganabiri y’idorali [8,200$] kandi bakishyura nibura amezi atandatu.Bavuga ko bayishakiye uwitwa Dr. Andrew Miller ushaka kuyikoreramo ubushakashatsi kuri Kinowa bavuga ko ivamo umuti wo kuvura Kanseri.

Abagize itsinda rya mbere

Ubusanzwe Kinowa ni imbuto ntoya cyane, ziba ziri mu mabara atandukanye arimo umweru (ukunze kuboneka), umutuku, cyangwa umukara.

Nyuma yo gushima inzu, bamwizeza kumwishyura amezi atandatu kandi ku giciro cyiza, ariko bakamubwira ibyo bifuza ko ahindura mu nzu, bijyanye n’ubushakashatsi bifuza gukora, mu rwego rwo gukomeza kumwica mu mutwe, bamugaragariza ko bafite umushinga munini kandi uhambaye.

Aha niho bahera binjiza nyiri inzu muri uwo mushinga bamwereka imbuto bise Kinowa (uburo basize irangi), bakamubwira ko bazajya bamugurisha ku madolari ibihumbi 2 (2,922,760 frw) ku kilo ariko we azajya azitangira ibihumbi bitatu kuri uwo muntu barimo gushakira inzu.

ubu ni uburo basize irange ry’umukara bakabeshya abantu ko ari kinowa

umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry , yavuze ko nyiri nzu akimara kumva uwo mushinga yahise ashidukira hejuru bitewe n’uko bamaze kumwica mu mutwe, bakamuzanira ubwo buro akabubagurira.

Aba bantu ngo ibyo bagurishaga nibo bongeraga bagaca inyuma bakabigura, bakongera bakabigurisha kugeza igihe bashyize nyiri kubigura mu mutego wo gutanga amafaranga menshi.

Yagize ati “Yatanze ibihumbi bibiri by’Amadolari, nuko umwe muri iri tsinda aca inyuma amuha bitatu, bagakomeza batyo. Ubwo rero barakomeza bakamureshya kugeza aranguye ibya menshi nk’Ibihumbi makumyabiri by’Amadolari, bagahita bagenda batamuguriye, ntamenye irengero ryabo."

Irindi tsinda ry’abantu batatu rigizwe n’abakoraga ibikorwa byo kugurishya ubutaka bw’abantu, bakabwiyitirira, harimo noteri wigenga wemewe, bakaba barafatiwe mu cyuho bagiye kugurishya miliyoni ubutaka bwa 50Frw buri mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana, bubaruye ku muntu ufunze hamwe n’umugore we witabye Imana.

Abagize itsinda rya kabiri

RIB irahamagarira abantu bose kugira amakenga, igihe bagiye kugira icyo bagura bakabanza kukigiraho amakuru afatika kugira ngo bibarinde kwisanga baguye mu gihombo.

Abafunzwe bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangamo ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’ubugizi bwa nabi, hamwe no guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Byose bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, igihanishwa igifungo gito muri byo igihe umuntu agihamijwe n’urukiko, akaba ari igifungo cy’myaka hagati ya 2-3, mu gihe igifite igifungo kinini ari imyaka hagati ya 5-7.

https://youtu.be/1gh-OSqRe5w?si=QJiCtxD5XFO2MtJv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa