RIB yerekanye abantu 11 yafatiye mu kugurisha inzu n’ubutaka bitari ibyabo
Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, rwerekanye abantu 11 bakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye bifitanye isano no kugurisha mu buryo butemewe n’amategeko imitungo irimo inzu n’ubutaka.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yabwiye itangazamakuru ko abo bakekwa bari mu itsinda rikora ibyaha, rikekwaho nibura ibyaha bitanu birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, kwiyitirira undi, uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse no kunyereza umutungu n’iyezandoke (amafaranga akomoka ku byaha).
Aba bakekwaho ibyo byaha bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB mu Mujyi wa Kigali.
Bafashwe ku wa 9 Werurwe, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ( NLA), mu gihe iperereza rigikomeje.
Kugeza ubu, inzego zishinzwe iperereza zitangaza ko zimaze kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda bikekwa ko yabonetse muri ibyo bikorwa by’uburiganya.
Gusa agaciro kose k’imitungo ifitanye isano n’ibi byaha ntikaramenyekana neza, kuko iperereza rigikomeje.
Nibahamwa n’ibyaha, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri na 15, bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *