Rizigisha abapilote 80 ku mwaka: Ibishya ku shuri ry’iby’indege rizuzura mu Rwanda mu 2028
Yanditswe: Friday 19, Dec 2025
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ishuri rizigisha gutwara indege n’ibindi bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere rizaba ryatangiye gukora mu 2028 ubwo n’ikibuga cy’Indege kiri kubakwa mu Bugesera na cyo kizaba cyatangiye gukoreshwa.
Iri shuri rizwi nka ‘Centre of Excellence for Aviation Skills (CEAS)’ rizaba riri ku rwego rwa Afurika. Rizaba ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Rizubakwa binyuze muri Sosiyete ya Akagera Aviation isanzwe itanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege imbere mu gihugu ndetse ikanagira n’ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege ku bantu 20 ku mwaka.
Niryuzura rizajya ritanga impamyabushobozi zirimo izo gutwara indege nka ‘Commercial Pilot License’ na Airline Transport Pilot License n’izemerera abantu gutwara indege zabo bwite.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko iryo shuri rizaza rifite ubushobozi bwikubye hafi gatatu ubwa Akagera Aviation School kuko ryo rizajya ryigisha abapilote bari hagati ya 70 na 80 ku mwaka.
Yavuze ko rizaba rinafunguye amarembo ku bandi Banyafurika kuko rizaba riri ku rwego mpuzamahanga kandi riri mu mashuri akomeye uyu mugabane ufite ndetse ko ubushobozi bwo kuryubaka ubu bwabonetse.
Ati “Ni ishuri rizubakwa mu Mujyi wa Kigali mu Busanza hafi y’Ikibuga cy’Indege. Ubushobozi bwo kuryubaka bwarabonetse ubu turi mu byo gusinya amasezerano y’amasoko. Mu mwaka utaha rizatangira kubakwa imirimo imare amezi 18 ku buryo mu 2028 rizaba ryaratangiye kwigishirizwamo.”
Eng. Uwihanganye yongeyeho ko iryo shuri rizatanga umusanzu ukomeye cyane mu kurema abanyamwuga mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere kandi bikorewe imbere mu gihugu.
Ati “Dufite ishoramari rinini mu bwikorezi bwo mu kirere harimo Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera kizaba umusingi w’ibindi byose. Ibyo bikeneye abanyamwuga benshi bazabikoramo b’Abanyarwanda harimo n’Abapilote kandi bashoboye.”
“Dukeneye benshi cyane kuko mu myaka ibiri icyo kibuga nicyuzura hari sosiyete z’indege nshya tuzazanamo n’ibindi tuzakenera. Nk’ubu abapilote b’Abanyarwanda dufite ntibabarenga 60%, abandi baturuka mu mahanga kandi RwandAir iracyatera imbere. Ni yo mpamvu tugiye kubaka iryo shuri rishya.”
Eng. Uwihanganye yashishikarije Abanyarwanda kuziga muri iryo shuri kuko Igihugu gikeneye kwiyigishiriza abakora mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ariko bakaba banabasha gukora ahandi mu by’indege.
Mu mpera za 2023 Leta y’u Rwanda ni bwo yatangaje umushinga wa miliyoni 53,5$ wo kubaka (CEAS) gusa ikibazo cy’ubushobozi kibanza kuzitira uyu mushinga kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa.
Mu Ugushyingo 2024 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 23,6$ (arenga miliyari 30 Frw) azakoreshwa mu mushinga wo kubaka CEAS.
Ni inkunga iyo banki yemeye gutanga bitewe n’uko yabonye uwo mushinga ari ingirakamaro kandi uri mu murongo w’iyi banki wo kuzamura ibijyanye n’ubumenyi muri Afurika.
Muri Gashyantare 2025 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo mu nteganyanyigisho isanzweho kongerwamo amasomo ajyanye no gukanika indege (Aircraft Maintenance) no gutegura ishuri ryigisha amasomo yo gutwara indege (Aviation Academy).
Ibyo na byo biri gukorwa mu rwego rwo kwitegura Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera gitezweho gutumbagiza urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rw’u Rwanda.
Biteganyijwe nicyuzura, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka bavuye ku barenga gato miliyoni imwe RwandAir yakiriye mu 2024.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 iri imbere Afurika izakenera abantu 50.000 bafite ubumenyi mu by’indege barimo abapilote 15.000, abakanishi b’indege 17.000 ndetse n’abandi bakora mu ndege 23.000.
Kugeza ubu ishuri rya Akagera Aviation School mu myaka 12 rimaze ryigishije abapilote b’Abanyarwanda 106 barimo abatwara kajugujugu n’abatwara indege nini.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ishuri ryigisha iby’indege rizaba rifite ubushobozi bwikubye hafi gatatu ubwa Akagera Aviation School

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *