skol
fortebet

RRA yatangije gahunda nshya yo kongera iyubahirizwa ry’imisoro ku bushake

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

RRA yatangije gahunda nshya yo kongera iyubahirizwa ry'imisoro ku bushake

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije gahunda yo guteza imbere iyubahirizwa ry’imisoro ku bushake (Compliance Improvement Plan-CIP) y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, igamije kongera umubare w’abubahiriza inshingano zabo zo gusora, kwagura umusingi w’imisoro no kongera amafaranga ava imbere mu gihugu azafasha igihugu gukomeza kugera ku iterambere.

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 8 Nyakanga 2026, nyuma y’uko RRA isoje umwaka wa 2025/2026 yarengeje intego yari yihaye mu kwinjiza imisoro. Muri uwo mwaka yakusanyije miliyari 3,956.4 Frw, zingana na 102.4% by’intego yari yahawe na Guverinoma, bikaba byararenzeho 27.7% ugereranyije n’umwaka wabanje. Amafaranga yakusanyijwe n’inzego z’ibanze na yo yageze kuri miliyari 137.9 Frw, bingana na 102.3% by’intego.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko uyu musaruro mwiza ushingiye ku kuzamuka kw’ubukungu bw’igihugu, imicungire inoze y’imisoro, ishyirwa mu bikorwa rya politiki nziza z’imisoro ndetse n’ubwiyongere bw’abubahiriza amategeko y’imisoro ku bushake.

Mu mwaka ushize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 11%, burenga kure intego yari iteganyijwe ya 8.1%, ahanini bitewe n’izamuka ry’inganda na serivisi. Ubucuruzi butangwaho TVA bwiyongereyeho 23.7%, inyungu z’ibigo bisoreshwa ziyongera ku kigero cya 22.9%, mu gihe agaciro k’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byasoreshwaga kazamutseho 29.6%.

RRA yavuze kandi ko yandikishije abasoreshwa bashya 126,282, binjije miliyari 15.4 Frw mu misoro, isubiza kandi miliyari 277.1 Frw z’imisoro yari yarabaye ibirarane. Abasoreshwa 43,243 batangiye gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi za EBM, mu gihe ubugenzuzi bwakozwe ku basoreshwa 1,883 bwavuyemo andi mafaranga y’imisoro angana na miliyari 9.3 Frw.

Gahunda ya Tengamara na TVA na Tenga Promo nazo zakomeje kwaguka, aho umubare w’abayitabiriye wavuye ku 74,964 muri Kamena 2025 ukagera ku 1,096,931 muri Kamena 2026. Muri icyo gihe, abaturage basubijwe miliyari 4.2 Frw nk’igihembo cya TVA.

Mu rwego rwo kurwanya uburiganya n’inyerezwa ry’imisoro, RRA yakoze iperereza ku manza 163 ndetse inakora ibikorwa 1,542 byo kurwanya magendu, bivamo amafaranga y’imisoro y’imisoro angana na miliyari zirenga 50 Frw. Ikoranabuhanga ryifashishijwe kandi ryafashije gutahura inyemezabuguzi z’impimbano, bituma hadatakara TVA ifite agaciro ka miliyari 28 Frw.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, RRA yihaye intego yo gukusanya miliyari 4,640.4 Frw ku Ngengo y’Imari ya Leta yo hagati na miliyari 165.9 Frw z’inzego z’ibanze.

Iyi gahunda nshya izibanda ku kongera umubare w’abasoreshwa biyandikisha, kubahiriza igihe cyo gutanga no kwishyura imisoro, gukoresha EBM ku rugero rwisumbuyeho, gukoresha ikoranabuhanga mu misoro no gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha by’imisoro.

Komiseri Mukuru wa RRA yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije igihugu kimaze gutera, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo urwego rw’iyubahirizwa ry’imisoro rwiyongere, bityo igihugu kibashe kugera ku ntego zacyo z’iterambere rishingiye ku mutungo ukomoka imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa