skol

Rubavu: Abaturage batunguwe n’inkangu yahitanye abana babiri

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 28 April 2022

Mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyundo, Akagali ka Nyundo,Abaturage batunguwe n’inkangu y’umusozi abana babiri bahaburira ubuzima.


Ibi byabaye kuri uyu wa kane 28 Mata 2022 Saa Moya za mugitondo, Habimana Aaron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, avuga ko inkangu yabaye nta mvura yaguye, icyakora avuga ko ari ingaruka z’imvura imaze iminsi igwa.

Yagize ati "Nta mvura yaguye n’ejo ntayaguye, gusa imaze iminsi igwa, biboneka ko ari ingaruka z’iyo imaze iminsi igwa."

Habimana avuga ko abana bahitanywe n’inkangu ari babiri, kuko aribo bavugwa n’ababonye inkangu iba.

Ati "Abana babiri bari bagiye kuvoma ni bo bamenyekanye, kuko abandi bacyekwa bagiye baboneka."

Inkangu yabereye mu Kagari ka Nyundo, ikurikiye indi yabaye muri Gashyantare nayo yatwaye imyaka.

Ati "Nta baturage bari bahatuye ahubwo hari imyaka, ibisheke by’abaturage nibyo byangijwe ku buso bunini."

Habimana avuga ko ahangijwe n’inkangu abaturage bagiye kuhatera amashyamba abafata ubutaka, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“Hari benshi yatekeye umutwe” Byinshi wamenya ku ifungwa rya Dr....

Ku munsi w’ejo ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko...
23 May 2022 1

Dr Vincent Biruta yerekekeje Bwongereza kunoza ibiganiro byanyuma byo...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari mu...
19 May 2022 0

Abunganira Bucyibaruta ntibizera ukuri kw’abatangabuhamya bafunzwe

Ku munsi wa gatanu w’urubanza rwa Bucyibaruta, ubwo harebwaga Filimi...
18 May 2022 0

Huye: Uwasambanyije Umwana yavuze ko yabitewe n’amadayimoni na Primus...

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gusambanya...
11 May 2022 0

Ubuzima bw’abaryamana bahuje ibitsina bagiye koherezwa n’u Bwongereza...

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina ,...
11 May 2022 0

Icyiciro cya mbere cy’abimukira kizazanwa mu Rwanda cyamenyeshwejwe igihe...

Abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri...
10 May 2022 0