Abantu babiri bo mu Karere ka Rubavu barimo umwe w’imyaka 62, wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamara imyaka 13 muri gereza, batawe muri yombi bakurikiranyweho ingengabitekerezo yayo.
Umwe yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026 mu masaha y’igitondo akekwaho kubwira uwarokotse Jenoside w’imyaka 47, ko yamutemagura akamuterera muri parafo y’inzu nk’uko abandi yabishe akaba ari ho abajugunya.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko undi wafunzwe ari umusaza w’imyaka 72, wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo, wafunzwe tariki 7 Mata 2026.
Yafunzwe nyuma yo kumva ikiganiro cyatanzwe maze akavuga ko utanze inyunganizi ku kiganiro, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 67, ibyo ari kuvuga atagombye kubivuga kuko na we yishe Abahutu muri Mukondo.
Yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, afungirwa kuri Sitasiyo ya Kanama.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibyabaye bibabaje.
Ati “Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari uburozi buzabagiraho ingaruka. Abayifite yanze kuvamo bayimire ibahitane aho kuyanduza abandi, kuko ibyo aba bakoze bibabaje, ndetse bishengura imitima y’abarokotse Jenoside.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *