skol

Rubavu: Hari gutunganywa “site” z’imiturire zisaga 80

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba buratangaza ko hari gutunganywa “site” zirenga 80 zitezweho kunoza imiturire, gucunga neza ubutaka no koroshya iterambere ry’abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba buratangaza ko hari gutunganywa “site” zirenga 80 zitezweho kunoza imiturire, gucunga neza ubutaka no koroshya iterambere ry’abaturage.

Izi “site” z’imiturire ziri guhangwa mu Karere ka Rubavu zitezweho kurandura akajagari mu miturire, kakava kuri 13% kariho kuri ubu, kakagera kuri 0% mu 2050.

Muri aka Karere hari gutunganywa “site” zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Rugerero, no mu Murenge wa Nyamyumba.

Abazituriye bahamya ko zikomeje kubabera imbarutso y’iterambere kubera ibikorwaremezo biri kuhashyirwa.

Majyambere Jean Pierre wo mu Murenge wa Rugerero avuga ko batazongera kugorwa no kubona amazi meza kuko azaba ahari, n’amashanyarazi akazaba abacanira.

Agira ati: “Ivuriro rizaba riri hafi, abana kwiga amashuri azaba ari hafi kubera ko hari ibikorwa bibafasha mu buzima bwa buri munsi. Iyo dutuye mu rusisiro, iterambere rigera kuri benshi kandi vuba.”

Hategekimana Denis nawe avuga ko abashoramari benshi bari kuza mu gace atuyemo bashaka kwegera aho hantu h’ikitegererezo.

Ati: “Niba ikibanza cya hano cyaguraga miliyoni 2 Frw kikaba kigeze kuri miliyoni 10 Frw, bivuze ko iterambere hano ari ryose.”

Ahari gutunganywa izo “site”, hari kubakwa kandi inzu zizatuzwamo abagizweho ingaruka n’ibiza ubwo umugezi wa Sebeya wuzuraga mu mwaka wa 2023.

Niyibizi Ntabyera Hubert, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, yabwiye RBA ko gutegura izi “site” ari uburyo bwiza bwo gucunga ubutaka bwo guhinga no guca akajagari mu myubakire.

Ati: “Iyo abaturage batuye neza, bafite iyo miturire myiza, bidufasha no kubagezaho ibikorwaremezo.”

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, mu Nama y’Umushyikirano iherutse, yatangaje ko hari umurongo washyizweho ku bigomba kubahirizwa muri “site” z’imiturire mu rwego rwo kwirinda ruswa n’akarengane.

Yagize ati: “Dushyigikira abaturage tukamenya ibikozwe bikozwe neza bizatuma bubaka biboroheye kandi bagakurikiza igishushanyo mbonera.”

Mu 2022, hemejwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kigamije gufasha u Rwanda kugera ku gihugu gikize mu 2050.

Icyo gishushanyo mbonera kigaragaza uburyo buri butaka u Rwanda rufite buzakoreshwa, guhera ku butaka bwagenewe ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa