Impanuka yabereye mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu wa tariki 28 Gashyantare 2026, yahitanye abantu 11.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo ho mu Mudugudu wa Nyaburanga, saa Munani zishyira saa Cyenda z’igicamunsi nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabibwiye itangazamakuru.
Ikaba yatewe n’ikamyo yagonze ivatiri, moto n’abaturage bagenderaga ku ruhande rw’umuhanda, hapfa abantu 11.
Meya Prosper yavuze ko mu bapfuye barimo abantu bari mu modoka yagwiriwe n’ikamyo, abantu babiri bari bari kuri moto n’undi munyamaguru umwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi w’ikamyo.
Ati “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye ikamyo, ari na ho duhera dusaba abashoferi kujya bashishoza bakareba neza umuhanda bagezemo mu buryo bwo gukumira impanuka.”
Ikamyo yaguye igwira imodoka, moto n’abantu


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *