skol

Rubavu: Uwitwa Jean Paul IYAMUREMYE w’imyaka 39 yarohamye mu KIVU

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 8 November 2021

Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Rubavu Akagari ka Nengo uwitwa IYAMUREMYE Jean Paul w’imyaka 39 wari utuye aho bita i Buruseri wi imyaka 39 yagiye koga mu Kivu kiramubitana arohamye.


IYAMUREMYE yari asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare (Umunyonzi) mu mujyi wa Rubavu.

Bivugwa ko yarohamye mu Kivu ejo hashize ku cyumweru nimugoroba!

Umugore wa Iyamuremye yaraye abonye umugabo we adatashye azindukira kuri RIB, nabo bamwohereza kurebera kuri Polisi; yakekaga ko yaba yaraye afatiwe kutambara agapfukamunwa mu mukwabu wari waraye ubaye mu Mujyi wa Rubavu!

Amaze kubura umugabo we muri Stade aho baraza abafashwe batambaye agapfukamunwa, mu gihe yiteguraga no kujya kurebera no mu kigo cy’inzererezi nibwo yamenyeshejwe ko hari umurambo abarobyi babonye mu Kivu kandi usa n’uwa Iyamuremye (umugabo we).

Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere urucundura rw’Abarobyi basanzwe baroba mu Kivu rwafatiwemo Umurambo basanga bazi nyirawo, ari Iyamuremye!

Baje ku nkombe iruhande rw’ahitwa Tam Tam aho i Kivu gihurira n’umugezi wa Sebeya bahasanga imyenda ye, bakomeje imbere gato bahasanga n’igare rye ryari rifungiye ku giti.

Abarobyi bahise batumaho RIB na Polisi baza kuvana uyu murambo mu mazi.

Abaturage ndetse n’abo mu Muryango we baje kureba aho barohora Umurambo

Ruhamyamboga Olivine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Rubavu yavuze ko koga mu Kivu muri iyi minsi bitemewe mu rwego rwo kwirinda Covid19, ko abajyamo bihisha abashinzwe kugicunga kandi kenshi bahuriramo n’ibyago byo kurohama!

Yagize ati:" Abaturage barabizi ko i Kivu gifunze kandi muri iyi minsi koga ntabwo byemewe kubera ingamba zo kwirinda Covid19! Abantu barihisha bakajya koga abashinzwe gucunga i Kivu bakabaca mu rihumye bigatuma bahaburira ubuzima bwabo".

Nyakwigendera Iyamuremye asize abana babiri yari yarabyaranye n’Umugore we Nyinawabatesi Solange.

Hashize amezi ane gusa i Kivu kishe undi muntu w’imyaka 16 aguye ahitwa ku Gitarako.

Ubuyobozi bw’Akarere ka bukaba bukomeje kwihanangiriza abantu bajya ahatemerewe kogerwa.

Alfred NTAKIRUTIMANA

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble David Kamali

    Gukora: Akagari ka Nengo ni mu Murenge wa Gisenyi ntabwo ari Rubavu

    4 weeks ago

Inzindi nkuru

VIDEO-KNC wa TV1 na Afande CP John Bosco Kabera, mu kiganiro mpaka...

Ubwo bari mu kiganiro ’RIRARASHE’ cyo kuri uyu wa 17 Ugushyingo uyu mwaka,...
18 November 2021 0

Rubavu: Uwitwa Jean Paul IYAMUREMYE w’imyaka 39 yarohamye mu...

Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Rubavu Akagari ka Nengo uwitwa IYAMUREMYE...
8 November 2021 1

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 860 barayandura

Kuri uyu wa Gatandatu,Icyorezo cya Covid-19 cyahitanye abantu 10 mu gihe mu...
31 July 2021 0

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#22 Urugendo rwa Madamu Louise MUSHIKIWABO muri...

Tubararikiye guurikira ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#22 kigaruka ku...
10 July 2021 0

Nyarugenge: "Ndasaba ko bazana amashusho yo guteza umutekano mucye ku...

Kuri uyu wa kane ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hatangiye...
11 June 2021 0

Gicumbi: Umugore arakekwaho kwica nyina amuziza imitungo

Mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, inzego z’umutekano...
19 May 2021 0