Rubavu: Yabyutse asanga bamutemeye insina hakekwa uwo mu muryango we
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Bugenimana Emmanuel w’imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Buvano, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yabyutse asanga biraye mu murima we w’urutoki batemamo insina bikaba bibaye inshuro ya 2 mu mezi 8 gusa.
Abo bagize ba nabi kandi bamwangirijwe imyaka mu murima hakekwa uwo mu muryango we basanzwe bafitanye ibibazo by’imanza z’amasambu.
Uyu musaza, avugana n’Imvaho Nshya yavuze ko ubusanzwe kuva na kera ari ayobora icyahoze wa selile ntawe yigeze ahutaza ngo avuge ko ari we waba amwihimuraho, akeka ko byaba bikorwa n’uwo mu muryango we bafitanye ibibazo by’amasambu.
Ati: “Ni inshuro ya 2 nsanga bandanduriye imyaka mu murima. Mu mezi 8 ashize nasanze bandandaguriye inyanya, mbijyana mu buyobozi habura ufatwa.”
Arakomeza ati: “Narabyihoreye ariko ubwo nongeye kubyuka ngasanga biraye mu rutoki rwanjye batemamo insina 4 zirimo 2 zariho ibitoki. Ubuyobozi bwadukoresheje inama n’abaturage bose ngo hashakishwe ubikora, abakekwaga bari banari mu nama baranyonyomba,barabura.”
Yakomeje ati” Mfite impungenge zikomeye z’ umutekano wanjye n’uw’ umuryango wanjye ko unkorera ibi, yazagera ubwo agira uwo ahitana cyangwa akomeretsa, nkaba nishinganisha ku buyobozi bw’uyu Murenge n’inzego z’umutekano ziwukoreramo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour yavuze ko bikimara kumenyekana, ari inshuro, bihutiye gukoresha abaturage inama y’umutekano ngo baganire kuri iki kibazo asanga kiremereye.
Ati” Igihe twari mu nama dushaka igisubizo umugabo witwa Ndayambaje Elias, umugore we akaba uyu musaza amubereye se wabo, bari mu manza z’amasambu, abaturage bari batangiye gushyira mu majwi aba aranyonyombye aragiye.”
Yakomeje ati” Ubwo hari n’ umusore witwa Bizimana Saidi, abaturage bari batangiye gushinja ko yaba ahabwa amafaranga n’uriya mugabo ngo yangirize uyu musaza imyaka mu murima, na we tuba turamubuze, bombi baracyashakishwa n’inzego z’ umutekano mu rwego rw’iperereza.”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, yo nyirabayazana w’ ibyaha nk’ibyo, banibutswa ko aba bahise bacika iperereza niribagaragaza bazabihanirwa bikomeye n’amategeko,kuko kurandura imyaka mu murima w’undi,icyo mwaba mupfa cyose, ari ubugome.
Yamaze impungenge uyu musaza amubwira ko umutekano we urinzwe kimwe n’uw’abandi banyarwanda bose, ko n’irondo rigiye gukazwa mu rwego rwo guhashya ibikorwa bigayitse nk’ibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *