Ruhango: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho gusenya imva no kugura ibyuma byari bizubakishije
Yanditswe: Sunday 01, Dec 2024

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ,zataye muri yombi abantu bakekwaho gusenya imva mu irimbi no kugura ibyuma byari byubakishije izo mva zashyinguwemo riherereye mu Murenge wa Ruhango .
Abantu bane bari hagati y’imyaka 18 na 44, nibo bafashwe na Polisi y’u Rwanda ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Ruhango .
Abatuye ahari irimbi ryasenywemo imva mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Munini bavuga ko babajwe n’isenywa ry’imva zari zishyinguyemo abantu babo ndetse n’abaturanyi babo.
Umwe mu baturage yagize ati:" Iyi nkuru ntiyadushimishije kuko abashyinguye hariya, bamwe ni ababyeyi bacu n’abavandimwe bacu .Ejobundi najyanye na Garase ( Grace )tugiye gukora kumva ya mama we noneho tubona hepfo naho basenye indi mva y’umuntu w’umubyeyi . Babafunge bumve ko ibyo bakoze ataribyo ."
Undi muturage uvuga ko gusenya imva mu irimbi ari ubushyinyaguzi yagize ati:" Ibyo bakoze ni ubushyinyaguzi kuko kujya ahashyinguye umuntu ugasenya imva ntibikwiye ,bafatwe bahanwe n’amategeko."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel ,yavuze ko abo bantu bakekwaho gusenya imva bashyikirijwe RIB.
Ati:"Tariki ya 27 Ugushyingo 2024 ,hafashwe abantu bane bari hagati y’imyaka 18 na 44 bakekwaho kwangiza imva no kugura ibyuma byari byubakishije imva,abo bakekwa bashyikirijwe Ubugenzacyaha ."
SP Habiyaremye Emmanuel, yakomeje agira ati:" Turaburira abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi kuko Polisi iri maso kandi ikaba idashobora kubihanganira ."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *