Ruhango: Amazina y’Abarundi bariye imitima y’Abatutsi azashyirwa mu Cyumba cy’Umukara
Yanditswe: Monday 27, Apr 2026
Mu ntangiriro za Mata 2026, mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango huzuye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Komini ya Ntongwe mu gice cy’Amayaga. Gifite ibice bitandatu birimo Icyumba cy’Umukara cyagenewe gusobanura ibikorwa bibi bya ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside.
Ku wa 26 Mata 2026, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga, abarokotse bashimye ko bubakiwe iyi nzu y’amateka, bagaragaza ko izabafasha gusobanura neza amateka yaranze aha hantu, cyane cyane ubugome Jenoside yakoranywe, uko Abatutsi baho bagerageje kwirwanaho, uko Jenoside yahagaritswe n’urugendo rwo kwiyubaka.
Munyawera Innocent warokotse wenyine mu muryango w’abantu 10 yagaragaje ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga bwatumye atekereza niba Imana yarabatanze, asobanura ko Abarundi bakoze Jenoside batari abantu kuko bicanye ubugome ndengakamere burimo kurya imitika y’Abatutsi.
Yagize ati "Aha i Kinazi tuvuga niba bavuga ngo Abatutsi bariwe imitima n’Abarundi, ayo ni amateka yabayeho kandi yacu ariko mpamya ko n’ababikoze, usibye kubona umuntu ahagaze, buriya imbere ntabwo bari abantu."
Munyawera yasabye ko amazina y’Interahamwe zaba izaburanishijwe n’izitaraburanishijwe ndetse n’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yazashyirwa mu Cyumba cy’Umukara mu buryo busa no kubafungiramo kubera amateka mabi yabaranze.
Ati "Dufite Interahamwe nyinshi zaduhemukiye, dufite Abarundi baduhemukiye. Birashoboka ko hari ababuranishijwe, birashoboka ko hari abataraburanishijwe ariko twumva muri cya Cyumba cy’Umukara batubwiye, ya mazina yabo bayashyiramo kuko n’ubundi ku mutima barirabura. Bakamera nk’ababafungiye aho ngaho igihe runaka."
Umuyobozi w’umuryango w’abarokokeye Jenoside mu gice cy’Amayaga, Munyurangabo Evode, yatangaje ko koko iki cyumba kizashyirwamo amazina n’amafoto ya ba ruharwa bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere kugira ngo ajye yifashishwa mu kwigisha urubyiruko aya mateka.
Munyurangabo yasobanuye ko iki cyumba kizashyirwamo ifoto ya Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini ya Ntongwe, impunzi z’Abarundi, ba Konseye bayoboraga Segiteri 13 zari zigize iyi Komini na Nsabimana Jacques wari uzwi nka ’Pirato’ wayoboraga ishyaka CDR muri Ntongwe.
Hazashyirwamo kandi Placide Koloni wari Su-Perefe wa Ruhango, abasirikare barimo Hitabatuma Rukeragabiro, Kanyandekwe Zephanie wari Kosenye wa Segiteri Kareba, Kageruka Aristarque, Ntintanguranwa, umucuruzi Munyentama Simon na mukuru we Nahayo Florent.
Yagize ati "Nsabimana Jacques twamugarutseho mu mugoroba wo kwibuka, aho twamuganiriyeho ko kiriya cyobo cya CND cyacukuwe mu itegurwa rya Jenoside ari we wagicukurishije ari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Rutabo A, agicukurisha avuga ko ari ubwiherero bw’ikigo ariko mu by’ukuri ryari itegurwa rya Jenoside. Yagicukurishije nko mu 1992, ni cyo cyashinyaguriwemo abacu.”
Munyurangabo yakomeje ati "Rero abo ba ruharwa bose tuzabashyira muri iki Cyumba cy’Umukara. Tuzabafungiramo."
Yasobanuye ko nubwo aba Barundi bavuye muri Ntega na Marangara bitwaga impunzi, bakaba mu nkambi ya Nyagahama, icyari cyarabajyanye mu gice cy’Amayaga atari ubuhunzi, ahubwo ko bari mu mugambi wa Leta ya Habyarimana Juvénal wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Abarundi baje bakora ibarura, batangira kumenya aho Abatutsi bagiye batuye, bashyiraho za bariyeri zigiye zitandukanye ndetse bakagenda bacika abantu buhoro buhoro kugeza ubwo umugambi wa Jenoside ushyiriweho mu bikorwa."
Inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 63.293 bishwe mu 1994. Ku wa 26 Mata, hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 35 iheruka kuboneka, abarokotse basaba abaturage gutanga amakuru y’ahari itaraboneka.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *