Abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, baratangaza ko bagiye kwita ku isuku nk’umuco kugira ngo babere abandi intangarugero.
Babigarutseho mu Nama y’Inteko Rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2026, aho abayitabiriye bavuze ko bagiye gufasha bagenzi babo kwimakaza umuco w’isuku aho batuye.
Bagaragaje ko ibikibangamiye iterambere ry’umugore, harimo kuba hari abatarasobanukirwa ihame ryo kwimakaza isuku mu ngo zabo, kandi Ruhango ari Akarere kahisemo kuyishyira ku isonga, dore ko no mu ntego zako gashyira imbere imvugo igira iti, "Ruhango icyeye".
Bavuga ko biteye isoni gusura zimwe mu ngo, ugasanga hari abagore barara ahantu hadahesha umunyarwandakazi agaciro, kutagira ubwiherero bujyanye n’igihe, ndetse abandi bakarara mu buriri busa nabi kandi ari bo ba mutima w’urugo.
Uwamariya Alvera witabiriye iyo Nteko rusange akaba ahagarariye umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Byimana, avuga ko ibiganiro bagiranye ari uburyo bwo kubafasha no kubacyebura nk’abagore, ndetse no kurebera hamwe ibyagezweho kugira ngo n’ahakiri imbaraga nke bafatanye kuhazamurana.
Avuga ko mu mihigo bahize harimo ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, baba bamaze kumenya buri rugo rurangwamo isuku nke, ndetse bakanabafasha kubihindura.
Ati "Ni byo hano tuba twaje kuganira ariko no kungurana ibitekerezo buri wese aho afite imbaraga nke akahazamura. Mu byo twabonye tukigendamo biguruntege harimo isuku, aha rero ni ho twiyemeje ko tugiye gushyiramo imbaraga, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri turaba twamaze kumenya abafite ibyo bibazo, kuko ntabwo wavuga ngo ngiye kubicyemura utazi aho biri".
Benenyirigira Diane, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, avuga ko buri wese akwiye kujyana umukoro w’icyo agiye gukora, n’icyo agiye gufasha abagifite intege nke mu kugira isuku, ariko kandi ntibibe kubasura gusa ahubwo bikajyana n’ibikorwa babakorera.
Agira ati "Mbere na mbere ntibibe kwiyerurutsa ngo dukunde twuzuze imihigo, ahubwo ibyo duhiga bijyane n’ibikorwa. Biroroshye ko wasura umuryango ukawufasha kubaka ubwiherero, mwakora isuku mu rugo aho bari, hari n’abo twabonye barara ahantu hatari heza".
Yongeraho ati, "Tugiye guhindura imyumvire kuko kugira isuku ntibisaba ubushobozi burenze, ni ahacu kugira ngo tubagereho, tubaganirize ariko kandi tunabigishe, bamwe bari mu cyaro abo ni bo tugomba kubanza kumenya, hanyuma tukabona kubafasha, ntabwo bigoye bisaba kwiyemeza gusa".
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Uwizeyimana Christine, avuga ko ba mutima w’urugo bagomba kwiyoroshya, ndetse bakagira ubwenge n’ubushishozi mu byo bakora bafatanyije n’abo bashakanye, kugera ku iterambere rirambye.
Agira ati, "Ni byiza ko duhiga, tugakora ariko byose tukabikorana ubwenge. Mu nyabutatu ntabwo ari ba mutima w’urugo gusa, ahubwo tubijyanamo na ba Rudasumbwa. Ku bijyanye n’isuku rero burya nta mugabo wishimira kuba mu mwanda, kandi ni uruhare rwacu nk’abagore mu kwirinda umwanda unirinze amakimbirane, iterambere ryiza rijyana n’isuku, abagore rero turasabwa gufatanya kugira ngo tube bandebereho".
Abo bagore banarebeye hamwe ibyo ba mutima w’urugo bo mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi bagezeho mu mwaka wa 2025-2026, ndetse no gushyira imbaraga ahakigaragara intege nke kugira ngo umuryango n’Igihugu bitere imbere ariko kandi banahiga iby’umwaka wa 2026-2027.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *