skol
fortebet

Ruhango: Umujura yagerageje gutema abaturage araraswa ahita apfa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 25, May 2026

Ruhango: Umujura yagerageje gutema abaturage araraswa ahita apfa

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho ubujura, arapfa ubwo yageragezaga gutema abaturage bageragezaga kumufata.

Byabaye ku wa 25 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kaburajwire uherereye mu Kagari ka Kebero, mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z’umuturage.

Abaturage batabaye babirukaho banatabaza umuyobozi w’Umudugudu, ahageze abajura bahungira mu nzu. Nyuma Polisi yatabajwe ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka gutema abaturage.

CIP Kamanzi ati “Umupolisi yarashe umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimye abaturage bagize ubutwari bwo gutabara. Ati “Polisi izakomeza gukoresha ububasha bwayo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa