Rulindo: Abagabo bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka nubu baracyashakishwa
Yanditswe: Friday 19, Aug 2022
Ku gicamunsi cyo ku wa kane taliki ya 18 kanama 2022, abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, kugeza ubu ibikorwa byo kubashakisha bikaba bigikomeje.
Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel, avuga ko iki kirombe cyagwiriye aba baturage mu masaha ya saa kumi na mirongo ine n’itanu (16:45) z’umugoroba.
Ati “Turimo gucukura dukoresheje amasuka, amapiki n’imitarimba ariko biragoye ko tubakuramo, kuko amabuye yabatabye mu burebure bwa metero 4 z’ubujyakuzimu”.
Karangwa arasaba ko hakorwa ubutabazi bagahabwa imashini yo kwifashisha, kuko bigaragagara ko harimo amabuye manini abaturage batabasha guterura.
Karangwa avuga ko kuriduka kw’iki kirombe bishora kuba byatewe n’imvura imaze iminsi igwa, bigatuma ubutaka bworoha bugatenguka.
N’ubwo harimo hakoreshwa imbaraga z’abaturage ngo bavanwemo, Karangwa abona bidashoboka kubera ubwinshi n’ubunini bw’amabuye yabaguye hejuru, agasaba ubundi bufasha kugira ngo bakurwemo, gusa ngo nta kizere cy’uko bavanwamo bakiri bazima.
Aba baturage bagwiriwe niki kirombe bakoreraga Koperative KOTATU icukura amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karwa,
Abagwiriwe n’ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *