skol
fortebet

Rulindo: Babiri bapfuye nyuma yo gukubitwa n’abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Rulindo: Babiri bapfuye nyuma yo gukubitwa n'abakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro

Sponsored Ad

skol

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo bapfuye nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, ryitwa ibihazi.

Aba bagabo uko ari babiri bakubitiwe mu Murenge wa Murambi n’uwa Cyinzuzi ku wa 11 Nyakanga 2026.

Amakuru avuga ko, Saa Mbiri z’ijoro, itsinda ry’abo bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bageze mu isantere y’ubucuruzi y’ahitwa ku Marembo ritwara umugabo witwa Munyakindi Vincent, n’undi uzwi nka Mudimba, ribajyana mu gace ka Budakiranya rigenda ribakubita.

Bivugwa ko bukeye umurambo w’umwe muri abo bantu babiri wagaragaye mu Mudugudu wa Rudogo ndetse undi uboneka mu Rugaragara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’izindi nzego zirimo DASSO, ingabo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na RIB.

Ati: “Byabaye mu ijoro ryakeye ariko twabimenye mu gitondo. Abakekwa bose hamwe ni umunani, tumaze gufata umuntu umwe, abandi baracyashakishwa. Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, imirambo yajyanywe ku Bitaro bya Rutongo”.

Yasabye abaturage gukora ibyemewe n’amategeko, kwirinda amakimbirane no kwihorera.

Ibi bibaye mu gihe nta minsi ibiri irashira, itsinda ry’ibihazi rikora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro rikubise abandi bantu babiri ariko bo ntibapfa. Iryo tsinda kandi hari n’inzu y’umuturage riherutse gusenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa