skol
fortebet

Rulindo: Habonetse imibiri 173 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 23, Jan 2026

Rulindo: Habonetse imibiri 173 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Sponsored Ad

skol

Mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Rulindo habonetse imibiri 173 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Amakuru dukesha ikinyamakuru UKWELITIMES,avuga ko iyi mibiri yabonetse ahantu hatandukanye hakikije ahahoze Centrale ya Gitete ahari harahungiye Abatutsi benshi muri ako gace.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, buvuga ko hakiri impungenge z’uko hashobora kuba hari indi mibiri ikiri hirya no hino, buboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y’aho bayikeka kugira ngo ishakishwe ishyingurwe mu cyubahiro.

Abatuye muri aka Karere, bavuga ko kuba nyuma y’imyaka 31 hakigaragara imibiri itarashyingurwa ari kimwe mu bikidindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Amakuru avuga ko hari abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho kumenya iby’iyo mibiri bakabihishira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa