skol
fortebet

Rulindo: Hari abavugako bari gusabwa “Ejo Heza” kugirango bazarye inyama kuri Noheli

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo,baravuga ko muri iyi minsi mikuru kubona akaboga biri kubabera isobe,bitewe n’uko nta mabagiro ari muri kano karere,ibi bakaba bavuga ko iyi minsi mikuru bagiye kuyirya nabi,bakanavugako hari abasabwe gutanga Ejo Heza kugirango bemererwe kubaga.

Sponsored Ad

Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko baherutse kubwirwa ko bareba uko bakwihuriza mu matsinda bakajya kwiyandikisha ku murenge ko bazabagira mu rugo ariko bari muri ayo matsinda kugirango bazabashe guhangana n’amerwe ku munsi wa Noheli.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko bamwe mu bateganya kubaga batangiye kugenda biyandikisha ku murenge ndetse hamwe bakanabwirwa ko bagomba kuzazinduka babaga kuburyo bizakorwa kare cyane.

Andi makuru mu murennge wa Mbogo,by’umwihariko mu kagari ka Rurenge hari ababwiye BWIZA ko basabwe ko kugirango bemererwe kubaga bagomba kubanza gutanga umusanzu wa “Ejo Heza”,ibyo bafashe nko kunanizwa

Umwe ati:”Ubu koko iyi minsi mikuru barashaka kudufatanya no kwesa imihigo yabo,ntabwo bikwiriye kandi Ejo Heza batubwiye ko atari itegeko.”

Muzindutsi Martin,Gitifu w’agateganyo w’Umurenge wa Mbogo yahakanye aya makuru avugwa n’abaturage ko bari gusabwa kubanza gutanga “Ejo Heza” kugirango bemererwe kubaga avuga ko ubwo butumwa ntabwo yatanze ati:”Keretse niba byaravuzwe n’abo hasi,ariko njye ntabyo nzi.”

Ku kibazo cy’amabagiro muri kano karere Umuyobozi w’Akarere Madamu, Mukanyirigira Judith avuga ko hari gutekerezwa uburyo ku bufatanye n’abaturage hakubakwa irindi bagiro, ariko ko mu gihe bitarakorwa abacuzi b’inyama bajya bajya kubagisha amatungo ahandi bakazanira abaturage inyama zujuje ubuziranenge.

Ati: “Kuba ibagira ridahari si impamvu yo kugira ngo abaturage batabona inyama zifite ubuziranenge, hari amabagiro ari hafi nka Kigali, Gakenke abafite busheri bajya gufatayo inyama kugira ngo bazihe abaturage zuzuje ubuziranenge.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa