Rusizi: Abacuruzi bagaragaje ko ibura ry’amazi ribangamira isuku
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Abacuruzi b’utubari, resitora n’amahoteli bo mu murenge wa Kamembe urimo umujyi w’akarere ka Rusizi, mu ntara y’Iburengerzuba biyemeje kuzamura ibipimo by’isuku n’umutekano aho bakorera, gusa bagaragariza ubuyobozi ko muri uyu murenge hakunze kubura amazi.
Aba bacuruzi babyiyemeje kuri uyu wa Gtatu tariki ya 11 Kamena 2025, mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe, hagamijwe kurebera hamwe uko bagira uruhare mu kubaka umujyi ukeye, urimo umutekano bityo ababagana bagahabwa serivisi ahafite isuku n’umutekano byuzuye.
Bamwe muri aba bacuruzi, abaganirije UMUSEKE bavuga ko ibyinshi bari basanzwe babikora n’ibyo batakoraga bagiye kujya babikora, bagaragaje ko kubura amazi bya hato na hato bikunze kubaho mu mujyi wa Rusizi niba bidakemuwe bizakomeza kuba imbogamizi yo kunoza isuku y’aho bakorera n’ibyo bakora, basaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo.
Mukeshimana Jean Paul, akora ubucuruzi bw’akabari, ati: “Hari ibyo twari dusanzwe dukora n’ubwo bitari 100% ibitakorwaga baduhuguye umumaro wabyo, nko gushyiraho camera z’umutekano tugomba kuzishyiraho n’izitakoraga neza bigakosorwa. Isuku harimo imbogamizi z’ibura ry’amazi rikabije cyane badufashe iki kibazo kizakemuke.”
Dusengimana Olivier na we akora ubucuruzi bw’akabari n’amacumbi, yavuze ko mu byo basabwe byose harimo ibyo batakoraga kinyamwuga.
Ati: “Hari ibyo twakoraga ntitubikore kinyamwuga nka camera hari aho zitari ziri, nka 80% twabyubahirizaga tugiye kongera imbaraga tubigeze ku 100%, imbogamizi tugihura na zo ni iz’amazi ntabwo wagira isuku utayafite.”
Mugenzi wabo ukora akanatanga serivisi muri hoteli, nta nyuranya na bagenzi be. Na we yagaragaje ko imbogamizi ikomeye ari ikibazo cy’amazi yabaye ingume mu murenge wa Kamembe.
Ati: “Ibyinshi mu byo badusabye turabikora, camera turazifite n’abakozi bahagije, ikibazo gikomeye duhura na cyo hano muri Kamembe ni amazi yaho ni make.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe, bwasobanuye impamvu bahisemo kugirana inama n’abo bacuruzi, bumara impungenge aba bacuruzi ko hari gahunda ihari yo kongera ingano y’amazi muri uyu mujyi, bubagira n’inama yo gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kuyafata cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ingabire Joyeux, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, ati: “Inama twagize yari iyo kuzamura igipimo cy’imyumvire ku kwita ku isuku y’aho bakorera n’ibyo bakora, n’umutekano w’ababagana. Twabigiyeho inama bafata ingamba ko bagiye gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kugira Kamembe icyeye.”
Ku kibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kugaragara muri uyu murenge gikomeje kubangamira isuku. Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yamaze impungenge aba bacuruzi ko hari gahunda ihari yo kongera ingano y’amazi muri uyu mujyi, anabagira inama yo gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kuyafata cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ati: “Icyo tubizeza ni uko hari umushinga ugiye kuzana amazi muri uyu mujyi wa Kamembe, uzongera amazi. Inama ni uko abafite inyubako nini bashyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura. Bakwiye gukora ishoramari ribafasha kubona ibikorwa remezo nk’amazi.”
Umujyi wa Rusizi umubare munini w’abawutuye ukora ubucuruzi, usanganywe abaturage 10,400 bafite ifatabuguzi ry’amazi ya WASAC.
IVANO; UMUSEKE.COM
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *