skol
fortebet

Rusizi : Inzu 3 zafatiwe rimwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu 16 Gicurasi ahagana saa kumi nebyiri za mugitondo nibwo inzu 3 zifatanye ziherereye mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi zafashwe n’inkonki nk’uko ubuyobizi bwabitangarije umuseke ducyesha iyi nkuru.
Izi nzu za Muzehe Anicet yabagamo n’umuryango we, n’abandi bazikodesha biravugwa ko zari zifite agaciro ka miliyoni 20Frw ariko zikaba nta bwishingizi zagiraga.
Muzeye Anicet yagize ati “Narimpari, byabaye mu musaha ya (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu 16 Gicurasi ahagana saa kumi nebyiri za mugitondo nibwo inzu 3 zifatanye ziherereye mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi zafashwe n’inkonki nk’uko ubuyobizi bwabitangarije umuseke ducyesha iyi nkuru.

Izi nzu za Muzehe Anicet yabagamo n’umuryango we, n’abandi bazikodesha biravugwa ko zari zifite agaciro ka miliyoni 20Frw ariko zikaba nta bwishingizi zagiraga.

Muzeye Anicet yagize ati “Narimpari, byabaye mu musaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, abantu bari mu kazi ko hanze bavuga ngo babatabare nsohotse, nsanga umuriro wabaye mwinshi. Narwanye ku bana ndabasohora, nta muntu wahiriyemo, ibindi byose byangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.”

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, ryatabaye rizimya umuriro.
Bayavuge Antoine, umwe mu baturage bahageze bwa mbere batabaye yavuze ko yasanze bamaze gusohora ibikoresho bikeya, kuko ngo ibyinshi byahiriyemo.
Ati “Nta muntu wahiriyemo, keretse abakomeretse gakeya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko iyi nkongi yatewe na gaze ndetse ko ibikoresho byo mu nzu byangiritse bitaramenyekana agaciro kabyo, kandi ko nta muntu wahiriyemo.

Ati “Baduhamagaye saa kumi n’ebyiri batubwira ko habaye inkongi, duhita dutabara. Dufite amahirwe ko dufite kizimyamwoto, Police yahise itabara.”

Yavuze ko nta bwishingizi nyiri inzu afite, nyuma yo kubarura ibyangiritse, ngo ubuyobozi burareba niba hari icyo bwafasha abagizweho ingaruka n’inkongi.

Uyu muyobozi mu butumwa yatanze yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw’inzu zabo, no kumenya imikoreshereze ya Gaz.

Ati “Turashishikariza abaturage kugira ubwishingizi no gukontorora uburyo bakoresha Gaz, bagashakisha uburyo ijya hanze mu rwego rwo kwirinda inkongi”.

Ivomo: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa