skol
fortebet

Rusizi: Muri Toni zirenga 7000 z’umuceri bejeje, bamaze kugurisha 2600 gusa

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kugurisha toni 2600 gusa muri Toni zirenga 7000 bejeje muri iki gihembwe cy’ihinga B.

Sponsored Ad

Izi Toni 2600 z’umuceri, nizo zonyine zimaze kugurwa n’inganda ziwutonora kuri uyu mwero, bagasanga abanyenganda bagiranye amasezerano na bo baragiye biguruntege.

Bavuga ko uyu muceri utarabonerwa isoko, ugiye kumara amezi atatu uri ku mbuga kandi ubusanzwe uku kwezi ngo umuceri wabaga waraguzwe wose ariko ubu ngo si ko byagenze ku buryo bavuga ko bitazabura kubagiraho ingaruka.

Bavuga ko imifuka bahunitsemo yatangiye gucikagurika, ku buryo batangiye gushaka indi yo kuyisimbuza bikabatwara umwanya n’andi mafaranga batazi neza niba azagaruka, icyakora ngo kuva umukuru w’Igihugu aherutse ku bikomozaho basubije agatima impembero.

Icyabaye icyita rusange mu kubura isoko, ngo ni igiciro cy’umuceri udatonoye mu Bugarama kiri hejuru ugereranyije n’uri ku isoko uturuka hanze bityo abanyenganda bikababera ihurizo.

Aba banyenganda bavuga ko ubwabo batabona isoko baramutse bawuguze.

Muri Nyakanga, abanyenganda bari baganiriye n’ihuriro ry’amakoperative bagirana amasezerano ko bagiye kuwugura ariko izi nganda zigenda biguru ntege mu kuwugura ari yo mpamvu abahinzi bongeye gusaba ko byakemuka bakabona amafaranga yo kwikenura.

Mu ntangiro z’iki Cyumweru ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisiteri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente n’iz’abadepite binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, yakomoje kuri iki kibazo , asaba Inzego bireba kubikurikirana kigakemuka vuba na bwangu.

Sorce; Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa