skol
fortebet

Rusizi: Umugabo yasanzwe muri Kasho ya Polisi yapfuye

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rusizi,umurenge wa Kamembe haravugwa inkuru y’umugabo wari watawe muri yombi,akaba yari afungiye muri kasho ya Polisi aho yasanzwe yiyahuriryemo agapfa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yemeje ko umugabo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yasanzwe yiyahuye arapfa.

Iremaharinde Ibrahim wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi niwe bikekwa ko yiyahuye.

Iremaharinde yari yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ku i saa saba z’ijoro ryo ku wa 20 Ugushyingo 2024,kubera guteza umutekano muke ubwo yarwanaga n’umugore we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko uwo mugabo yiyahurishije umushumi yari ahambirije ipantalo yari yambaye.

Ati :“Nibyo, umufungwa witwa Iremaharinde Ibrahim w’imyaka 29 wari wafashwe mu ijoro ryakeye azira guteza umutekano muke no gukubita uwo bashakanye, yitabye Imana nyuma yo kwimanika muri kasho ya polisi ya Kamembe akoresheje umushumi yarahambirije ipantalo yariyambaye”.

Rimwe na rimwe hakunze kumvikana bamwe mu bafungwa bakurikiranwaho ibyaha baba bari mu makasho ugasanga bagize umugambi mubisha wo kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa