Rusizi: Umunyeshuri yahitanywe n’inkingi y’urugi rw’irembo ry’ishuri
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Muri GS Mutongo, mu Murenge wa Murururu, Akarere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umunyeshuri Sibomana Jacques w’imyaka 10 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza wagwiriwe n’inkingi yari ifashwe urugi rwo ku irembo ry’ishuri yakiniragaho na bagenzi be.
Umwe mu barimu bahigisha,yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe cy’akaruhuko k’abana, abagera kuri 5 bagiye kuyikiniraho, barayikura iramugwira.
Ati: “Yari atarashiramo umwuka yihutanwa ku kigo nderabuzima cyitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Asize ari naho yaguye, umurambo n’ubu nturashyingurwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwahageze n’inzego z’umutekano, abanyeshuri bakoreshwa inama, barahumurizwa, banasabwa kwirinda gukubagana ku kintu cyose bakeka ko gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko ubwo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwari buherutse gusura iri shuri mu rwego rwo kureba isuku n’ibindi bwarebaga, iyi nkingi bwari bwayibonye ko ijegajega, inashobora guteza abana impanuka, busaba umuyobozi w’iri shuri kuyishyira mu byihutirwa, igasanwa.
Ati: “Ni impanuka itewe n’uburangare bw’ishuri kuko tukimara kubona iki kibazo, twagiriye inama ubuyobozi yo kugikemura byihuse bunabuza abana kujya bahakinira ngo batazayikura igateza impanuka. Yabaye umufundi wari watumijwe ngo ayisane ahavuye, amaze kubabwira ibikenewe ngo aze kuyisana.’’
Yihanganishije umuryango wagize ibi byago, avuga ko ababyeyi b’umwana bahamagawe bagasobanurirwa ko nta burangare bw’ubuyobozi bw’ishuri burimo, ko ari ubukubaganyi busanzwe bw’abana bayikiniragaho.
Yasabye ababyeyi kujya bafatanya n’ishuri bakaganiriza abana ngo birinde ubukubaganyi, kuko no mu muhanda bashobora kugenda bakubagana bakaba bahahurira n’impanuka zitandukanye.
Yavuze ko bahise basaba n’abayobozi b’andi mashuri akorera muri uyu Murenge kugenzura niba nta bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga bihari, ahari ikibazo kigakosorwa byihutirwa.
Ati: “Ubuzima bw’umwana uri ku ishuri buba buri mu maboko y’ubuyobozi bw’ishuri, akaba agomba kurindwa icyabushyira mu kaga cyose, ari yo mpamvu igihe ubuyobozi bubonye icyateza impanuka mu bana cyose bugomba kujya bwihutira kugikosora.’’
Biteganyijwe ko umurambo w’uwo mwana ushyingurwa ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *