skol

Rutaremara yavuze ko nta musirikare w’Inkotanyi wajyanywe muri CND mu modoka y’inkwi

Yanditswe: Friday 20, Mar 2026

featured-image

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yahakanye yivuye inyuma ibiherutse gutangazwa na Agatha Kanziga wavuze ko nubwo abasirikare bazwi bari muri CND ari 600 batari abo gusa ngo kuko hari abandi bagiye bazanwa mu makamyo atwaye inkwi avuye ku Mulindi wa Byumba batazwi umubare.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Rutaremara yavuze ko ubundi abo basirikare 600 bose bageze i Kigali mu mpera za 1993 nyuma y’amasezerano hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda yo gusaranganya ubutegetsi.

Ni amasezerano yagennye ko mu banyapolitiki b’uwo muryango bajya bamwe mu Nteko Ishinga Amategeko abandi muri Guverinoma.

Gusa bitewe n’uko FPR Inkotanyi itari yizeye neza umutekano w’abanyapolitiki bayo yazanye abasirikare bo kubarinda ndetse bibanza no kugorana kwemererwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana kubona ikigo cya gisirikare babamo kibanonegeye.

Ati “Twashakaga kuba muri Camp Kigali bati ‘hegereye Radio na Televiziyo Rwanda hagize ikiba bahita babifata’. Tuti ‘noneho nimuduhe Camp Kanombe’ basanga ni hafi yo kwa Perezida ahubwo bashaka kuduha Camp Kami ariko dusanga imihanda ijyayo si kaburimbo ku buryo byari byoroshye gutegamo gerenade, imodoka zacu zazajyayo zigasahwanyagurika turahanga.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo bimaze kwanga abayobozi babo bemeranyije n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko bajya kuba CND Inkotanyi zisanga ari agasozi kari ahantu heza barabyemera.

Nyuma yo kumvikana rero abo basirikare n’abanyapolitiki baje kujyayo bahamara amezi ane kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye ariko kuko bagombaga kwashakira ibibatunga kandi ikicaro cya FPR Inkotanyi icyo gihe cyari ku Mulindi bakajya bajya kubizanayo.

Ati “Ibyo kurya byavaga i Byumba, amazi n’imiti kuko hano i Kigali kubona aho ukura inkwi zo guteka ntibyari byoroshye. Amakamyo rero yajyaga i Byumba kuzishaka kuko ho gutema ibiti mu ishyamba byabaga bitworoshye.”

Yasobanuye ko ariko amakamyo urugendo yakoraga ruva i Kigali rujya ku Mulindi no mu kugaruka byari ikintu cyakorerwaga igenzura rikomeye n’izindi nzego ku buryo bitari gushoboka ko hakorwa ibinyuranye no kujya kuzana ibibabeshishaho gusa.

Ati “Kugenda tweherekezwaga n’abasirikare b’Ababiligi kuko ni bo barindaga abinjira n’abasohoka kandi babanzaga kudusaka bakareba ibyo mujyanye n’imbunda barazandikaga bakanapima ko ari zo kuko.”

“Bamwe babaga bari imbere abandi bari inyuma twagaruka tugeze i Ngondore hari Abasirikare b’u Rwanda na bo bakongera bakadusaka. Twagaruka tugeze ku Gishushu ni ho twinjiriraga abasirikare b’Ababiligi bakongera bakadusaka ngo barebe ko nta kindi tuzanye.”

Rutaremara yakomeje agaragaza ko muri urwo rugendo bitari bushoboke ko hagira undi musirikare wongerwa muri ayo makamyo ariko kandi ko abo 600 bari muri CND bari banahagije.

Ati “Barabeshya rwose kuko mwumvishe uko twagendaga babaga banabaze abasirikare mujyananye n’abasivili. [...]. Erega abasirikare 600 bari banahagije kandi baraturinze bari batayo yose. Ndibuka ko twanabanje kugira impungenge ko dukikijwe n’ibigo bya gisirikare byose ariko Umukuru w’ingabo wacu aratubwira ati ‘batayo ifite ubushobozi bwo kurwana iminsi ine cyangwa itanu abandi tukaba twabagezeho’.”

Ibyo kandi ni na ko byagenze kuko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga abo basirikare 600 bahise batangira guhangana no kurokora abicwaga kandi ubufasha buturutse i Byumba bubageraho mu minsi mike cyane bakomeza urugamba rwaje no kubageza ku ntsinzi bahagarika Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa