Rutsiro: Ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ryibwe
Yanditswe: Monday 14, Jul 2025
Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro. Amakuru dukesha IGIHE ni uko ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko batangiye iperereza n’ibikorwa byo kurishakisha bafatanyije n’abaturage hamwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Ati “Turi kumwe n’abaturage turi kubikurikirana, ikiriho ni uko ubu ridahari (Ibendera) ariko ntituramenya neza uko byagenze ngo ryibwe, ari nayo mpamvu iperereza rikomeje ku bufatanye n’izindi nzego.”
Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano batibagiwe ku nyubako za Leta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *